The Ben yongeye kwibutsa Bruce Melodie ko batangana

Nyuma yo kwesuranira ku rubyiniro i Nyagatare, The Ben na Bruce Melodie, bubuye intambara yamagambo ku mbuga nkoranyambaga aho buri umwe yataka undi bitewe n’ibitaramo bamaze guhuriramo agaragaza ko yarushije undi ndetse ntaho bahuriye..

Bruce Melodie akiva ku rubyiniro yivuze imyato ahamya ko anyuranye umucyo i Nyagatare, nyamara ari ho yari yategewe kuko yasaga n’uwasuye The Ben iwabo ku ivuko, agaragza ko umwana yakubitiwe iwabo.

Ku rundi ruhande, The Ben nawe ntabwo yigeze aripfana, ahubwo yahise asubiza Bruce Melodie ahamya ko yishimiye ibyo yaboneye i Nyagatare, agaragaza ko n’abamushyigikiye bananiwe guhangana n’ukuri..

The Ben uhamya ko yarushije Bruce Melodie kwitwara neza ku rubyiniro i Nyagatare, aganira na Igihe Kulture yasabye uyu muhanzi kwitegura kurushaho mu bitaramo bibiri basigaje, kuko bizamusaba imbaraga kugira ngo yitware neza.

Ibi bikubiye mu butumwa The Ben yageneye Bruce Melodie, amuteguza ko bitazamworohera mu bitaramo basigaje guhuriramo i Nyamata mu Bugesera ndetse n’i Rubavu.

The Ben yagize ati “Yambarire gutsinda umwana w’abandi, kuko ibyabaye i Nyagatare bishobora kuba bitaramuguye neza nubwo nabonye yiteye akanyabugabo […] by’umwihariko i Rubavu ho yitegure cyane. Bruce Melodie ni umuhungu wanjye, ashyiremo imbaraga kurusha izo ari gushyiramo kandi nizeye ko azahanyurana umucyo.”

Byitezwe ko The Ben, Bruce Melodie, Kitoko na Bwiza bazakomereza ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’ mu Karere ka Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 no mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026, ari na bwo bizasozwa.

Nubwo yemeza ko yitwaye neza kurusha Bruce Melodie, The Ben yavuze ko yishimiye uko bose bitwaye.

Ati “Bruce Melodie, uretse kuba ari murumuna wanjye, ntabwo dukora ibintu kimwe. Mu yandi magambo, yakoze ibyo agomba gukora abishyira ku rwego rwiza. Abantu babishyira mu guhatana ni ababishakamo ‘content’, ariko twe turushanywa mu kuzamura uruganda […] tuvuze kubyinisha abafana cyane navuga ko ari njye witwaye neza, ariko tuvuze kuririmba neza no kwitwara neza ku rubyiniro, nibaza ko twese twakoze neza.”

The Ben avuga ko nubwo aba bahanzi bafatwa nk’abahanganye ariko batangana kuko bose icyo bashyize imbere ari iterambere ry’umuziki nyarwanda no gutanga ibyishimo ku babakurikira.

Ati “Sinshaka ko abantu bumva ko twaba twangana. duhanganye mu muziki, ariko ntabwo turi abanzi. Bruce Melodie ni inshuti yanjye nubwo tudahuza kenshi. Nifuza ko ihangana ryacu ryafasha gusunika iterambere ry’imyidagaduro, cyane ko ryatanze akazi ku rubyiruko rukora muri ibi bitaramo ndetse n’abafana bakomeje kuryoherwa n’ibyishimo.”

Ibitekerezo