Urugendo rw’indege ya British Airways rwagombaga kuva i Barbados rwerekeza i Londres mu mpera z’icyumweru gishize, rwasubitswe nyuma y’uko bigaragaye ko bamwe mu bakozi b’iyi sosiyete bari banyoye inzoga nyinshi ku mugoroba wabanjirije urugendo.
Uru rugendo rwagombaga gutwara abagenzi 336 babwiwe ko indege itagihagurutse, ariko ntibahabwa ibisobanuro byumvikana by’ako kanya.
Nyuma byaje kumenyekana ko bamwe mu bari bagize itsinda ry’abakozi b’indege bari baguwe nabi n’inzoga nyinshi baraye banywa.
Amakuru avuga ko abakozi ba British Airways bari basohokeye muri hoteli bari bacumbitsemo, banywa vodka n’izindi nzoga nyinshi, ku buryo umwe mu bakobwa bakora mu ndege yarutse mu kabari.
Si ibyo gusa kuko undi mugabo ukora mu iyi sosiyete byabaye ngombwa ko ajyanwa mu cyumba cye bamukurura, intege zari zacitse.
Bamwe mu bagombaga kugenda muri iyi ndege baribacumbitse muri iyo hoteli batangiye gufata amashusho abo bakozi bari bambaye n’imyenda y’akazi.
Mu magambo yumvikana mu mashusho hari aho bavuga amagambo yo kwihagararaho bagira bati “Turi aba British Airways, muratugira mute se?”
Abagenzi basaga 330 bari bafite amatike bategereje i Bridgetown byabaye ngombwa ko bashakirwa amahoteli n’ibiribwa by’igitaraganya kugira ngo bitabweho.
Icyo cyemezo cyo gusubika urugendo cyatwaye British Airways amapawundi asaga £100,000 (arenga miliyoni 160 mu mafaranga y’u Rwanda) kubera kwishyurira abagenzi aho kurara n’indishyi z’akababaro.
Hagati aho sosiyete ya British Airways yatangaje ko abakozi bayo bane bahise bahagarikwa by’agateganyo, ndetse ko yatangije iperereza ryihuse kuri iki kibazo.
Iki kigo cyavuze ko gisaba abakozi bacyo kurangwa n’imyitwarire yo ku rwego rwo hejuru, cyane cyane mu kazi kajyanye n’umutekano w’abagenzi.
Abakozi b’indege babujijwe kunwa inzoga mu masaha 8 kugeza kuri 12 mbere y’uko indege ihaguruka (biteganywa n’amategeko y’ibigo bigenzura ingendo zo mu kirere nka FAA cyangwa EASA).
Igipimo cy’inzoga mu maraso y’umukozi w’indege kigomba kuba kiri munsi ya 0.02% (hafi ya zeru), ugereranyije na 0.08% yemewe ku batwara imodoka zisanzwe.

Ibitekerezo