Kagarara (Ashton Small) akomeje guhigika abasore bo mu burengerazuba bwa Afurika

Uwizeye Enock ‘Kagarara’ umaze kwamamara ku mbuga nkoranyamaga, nyuma yo gutangaza agiye gukorana urugendo ruzenguruka ibihugu bya Afurika ari kumwe n’Umunyamerika wamenyekanye kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka, Ashton Hall aho bagera bahigwana n’abasore benshi bahuye gusa biragira Kagarara ariwe ubatsinze.

Uyu musore w’imyaka 25 yongeye kugarukwaho cyane nyuma y’uko we na Asthon Hall bahuye bagiye guhitamo imodoka bazariramo umunyenga i Miami ndetse bakomeje kujyana ahantu hose agiye.

Aba bombi bari mu rugendo ruzengeruka ibihugu bitandukanye bya Afurika batangiriye muri Ghana.

Ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, ni bwo Ashton Hall yatangiye urugendo rwo kuzenguruka ibihugu bya Afurika ahura n’abafana be, aruhera muri Ghana.

Aha ni ho yahuriye na Kagarara na we umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusubiramo amashusho y’ibyo akora.

Kagarara wiswe ’Ashton Small’ weretswe Ashton Hall mu buryo busa n’ubwamutunguye, yahise amubwira ngo nibarushanwe gukora ‘pompage’, hanyuma Kagarara ahita ajya hasi batangira kubabarira.

Ashton Hall yageze kuri 70 arekera aho, Kagarara we akomeza gutera ‘mpompage’, bombi bahita bibwirana, Ashton Hall ahita amubwira ko yifuza “kujya no mu Rwanda”.

Ashton Hall azasoreza urugendo rwo kuzenguraka ibihugu bya Afurika mu Rwanda.

Ashton Hall uri kuzengurukana Afurika na Kagarara uri kwita Ashton Small, yasabye abafana be barenga miliyoni 18 kuri Instagram ko bavana Ashton Small01 ku bihumbi 200 by’abamukurikira bakamugeza kuri miliyoni.

Kagarara yavuze ko kugira ngo ajye muri Ghana, Ashton Hall ari we wabimusabye nyuma ya video eshatu yakoze agerageza kumwigana undi bikamukora ku mutima.

Ati “Mu minsi ishize Ashton Hall yashyize hanze amashusho avuga ko agiye kuzenguruka ibihugu bya Afurika, ariko atari yamenya ibihugu azaheraho, nibwo navuze nti niba narahuye na IShow Speed bigashoboka, kubera iki ibi byo bitashoboka. Nakoze video ndi kumutumira, nongera nkora iya kabiri aza muri comment yandikamo ngo Ashton Small, narakomeje nkora indi video ya gatatu ari bwo banyandikiraga turaganira.”

Kagaraga wari uvuye mu Rwanda bwa mbere, yavuze ko urugendo rukurikiraho ari urwo kujya muri Cameroon no mu bindi bihugu byo muri Afurika bakazasoreza urugendo rwabo mu Rwanda.

Kagaraga yavuze ko mu byo bateganya gukora mu bihugu bazazenguruka “ni ukwereka abantu ko umuntu ufite ubumuga aho ari hose ku Isi ashoboye, ikindi ni uguhura n’aba-content creators bo muri Afurika tukaganira. Ntabwo navuga ibintu byinshi ariko hari imishinga yindi ihari.”

Kagaraga wiga mu mwaka wa kabiri muri kaminuza, yavuze ko muri gahunda afite ari ukugera ku bantu bafite ubumuga akabafasha kumva ko na bo bashoboye.Papa we yitabye Imana afite imyaka 5, Mama we yitabye Imana afite imyaka 15.

Kagarara wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ni umwe mu bigaruriye ibyamamare bisura u Rwanda binakoresha izi mbuga, urugero ni Darren Jason Watkins Jr. ‘IShowSpeed’, na we wasuye u Rwanda bakarushanwa gukora ‘pompage’.

Mu busanzwe, buri mu masaha ya mugitondo, Ashton Hall akora ibikorwa byo kubaka umubiri mu buryo bugaragara, ndetse ni ibikorwa amaze imyaka 15 akora mu buryo buhoraho.

Azasura ibihugu bya Afurika nyuma y’uko asuye ibindi birimo u Budage, Puerto Rico, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ashton Hall yasabye abamukurikira kuzamura Instagram ya Kagarara (Photo: Screen Shots)
Kagarara yatsinze Ashton Hall mu gukora PushUps (photo: screeshoot)
Ashton Hall akomeje guhindura amateka ya Kagarara wahawe izana rya Ashton Small (Photo: Instagram)

Ibitekerezo