Uko Ashton Hall yabaye icyamamare, byinshi utari uzi kuri we

Mu mezi make ashize, izina Ashton Hall ryabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho ye amugaragaza akora imyitozo ngororamubiri, gahunda y’ubuzima bwe bwa buri munsi ndetse n’uburyo adacika intege, byatumye abarenga za miliyoni bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Instagram, TikTok, Facebook na X.

Mu Rwanda, benshi batangiye kumumenya nyuma y’uko agiranye ubucuti n’Umunyarwanda Enock Uwizeye, uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small, ndetse aza no kumusura i Kigali, aho yamuhaye imodoka n’amafaranga yo kumufasha gukomeza gukora ibikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga.

Ashton Hall ni muntu ki?

Ashton Johnson Hall ni Umunyamerika wavukiye mu Mujyi wa Jacksonville, muri leta ya Florida ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yavukiye ku wa 24 Ukwakira 1995. Ni umutoza w’imyitozo ngororamubiri (fitness coach), rwiyemezamirimo ndetse n’umuhanzi w’ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga (content creator).

Hall ni Umukristo ukomeye kandi ushyira imyemerere ye mu buryo abona imyitozo ngororamubiri n’imibereho ya buri munsi. Mu butumwa akunze kugeza ku bamukurikira, ashimangira kwigirira icyizere, guhozaho no kugira umusingi ukomeye w’umwuka. Akunze kandi kuvuga ko ukwizera kwamufashije gutsinda ibihe bikomeye no guhindura ubuzima bwe mu buryo bwiza.

Amashuri yize

Ashton Hall yize muri Kaminuza ya Alcorn State University yo muri Leta ya Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri iri shuri ni ho yanakiniye umupira w’amaguru mu ikipe y’ishuri (college football), mu mwaka wa 2014 na 2015. Hall yari afite inzozi zo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Yigeze no gushyirwa mu rutonde rw’abakinnyi bari kwitegura shampiyona (off-season roster) mu makipe ya Baltimore Ravens na Indianapolis Colts yo mu cyiciro cya mbere, ariko ntiyigeze akina umukino n’umwe wa shampiyona isanzwe (regular season) muri iri rushanwa rikomeye rya ruhago yo muri Amerika.Nubwo atakinnye imikino myinshi, icyo gihe ni bwo yatangiye gukunda siporo n’imyitozo ngororamubiri, ibintu byaje guhindura ubuzima bwe nyuma.

Mbere yo kuba icyamamare yakinnye umupira w’amaguru

Nyuma yo kuva muri kaminuza, Hall yagerageje gukomeza urugendo rwe muri ruhago, ariko ntiyabasha kugera ku rwego yifuzaga.

Yahisemo kwinjira mu mwuga wo gutoza abantu imyitozo ngororamubiri. Yakoreye ikigo cyigisha imyitozo ngororamubiri (gym) muri Florida ari umuyobozi, ariko icyorezo cya COVID-19 cyatumye atakaza akazi mu mwaka wa 2020.

Aho gucika intege, yatangiye gukora ubucuruzi bwe bwite bwo gutoza abantu yifashishije interineti. Nyuma yimukira i Los Angeles, atangiza ikirango Ashton Hall Official, gitanga amahugurwa, gahunda z’imyitozo n’inama zijyanye n’ubuzima buzira umuze.

Uko yabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga

Mu ntangiriro za 2025, Hall yashyize hanze amashusho agaragaza gahunda ye y’umunsi igizwe no kubyuka saa kumi za mugitondo, gukora imyitozo ikomeye, kwiyuhagira mu mazi akonje cyane no gukoresha uburyo budasanzwe bwo kwita ku ruhu kugira ngo ruse neza. Ayo mashusho yakwirakwiye ku Isi yose.

Abantu babarirwa muri za miliyoni amagana barayarebye, ayandi barayigana, ayandi bayakora mu buryo bwo gusetsa, ndetse ibigo bikomeye nka Spotify na McDonald’s na byo byarayifashishije mu kwamamaza. Hari n’ibicuruzwa byungutse kubera kugaragara muri ayo mashusho.

Enock Uwizeye uzwi ku izina rya Kagarara cyangwa Ashton Small (Ifoto yakuwe mu mashusho Ashton Hall yashyize kuri Instagram)

Uko Ashtona Hall yahinduye amateka ya Kagarara

Umunyarwanda, Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara yafashe amashusho yigana imyitozo ya Ashton Hall, ayisoza agira ati: “Ashton Hall, this is Africa.” Bivuze ngo: “Ashton Hall, iyi ni Afurika”.

Iyo videwo yarakwirakwiye cyane, kugeza ubwo Ashton Hall ubwe ayibonye ahita aha Kagarara izina rya “Ashton Small”.

Yatangajwe n’ubwitange, impano ndetse n’uburyo Kagarara yakoraga ibyo bikorwa nubwo afite ubumuga butuma amagufa ye adakura nk’ay’abandi (ubumuga bw’ubugufi bukabije). Hall yavuze ko Kagarara yamubereye isomo rikomeye ry’uko umuntu ashobora gutsinda ibibazo akoresheje impano ye.

Bahuriye muri Ghana

Nyuma yo kubona ko amashusho ya Kagarara amaze kwamamara ku Isi, Ashton Hall yaramutumiye amusaba ko bahurira muri Ghana.

Bakigera muri Ghana, bahakoranye imyitozo, bafata amashusho menshi ndetse ubucuti bwa bo burakomera. Ni bwo havutse itsinda abenshi bise “Hall Brothers”.

Ashton Hall (iburyo), Ashton Small (hagati) na Indian Ashton Hall (iburyo) ubwo bari bageze i Kigali bavuye muri Benin (Ifoto: Ashton Hall)

Uko bahuye na “Indian Ashton Hall”

Muri uru rugendo rw’Afurika, Hall yongeye guhura n’umusore wo mu Buhinde wari waramamaye na we yigana imyitozo ye witwa Yogendra Kushwah, wamamaye nka Indian Ashton Hall.

Uyu na we yari amaze kugira abakunzi benshi kubera kwigana uburyo Hall akora imyitozo.

Hall ntiyagarukiye ku kumushimira gusa, ahubwo yamufashije kumenyekana kurushaho ndetse nyuma anamugenera imodoka, nk’uko yaje kubikorera Kagarara.

Mu rugendo rwa Afurika rwa 2026, Ashton Hall, Kagarara na Indian Ashton Hall basuye ibihugu bitandukanye birimo:

  • Ghana
  • Cameroon
  • Nigeria
  • Benin
  • u Rwanda.

Muri buri gihugu byose bagezemo bakoraga ibi bikurikira:

  • imyitozo ngororamubiri n’urubyiruko rwa ho;
  • gufata amashusho yo kwamamaza umuco w’aho bageze;
  • gusura ahantu nyaburanga;
  • gukorana n’abahanzi n’abakora ibijyanye na fitness;
  • gutanga ubutumwa bwo kudacika intege no gukoresha impano umuntu afite.

Gusura u Rwanda

Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2026, Ashton Hall yageze i Kigali ari kumwe na Indian Ashton Hall hamwe na Ashton Small. AKigera i Kigali, Hall yavuze ko u Rwanda rutari ruri muri gahunda ye ya mbere, ariko ko Kagarara ari we watumye afata icyemezo cyo kurusura.

Mu Rwanda, we na bagenzi be:

  • bambaye imyambaro gakondo;
  • basura Bigogwe n’ibindi bice by’igihugu nka BK Arena na Zaria Court;
  • bamenyekanisha umuco nyarwanda;
  • bafashe amashusho yamamaje ubukerarugendo bw’u Rwanda ku Isi.
  • Ashton Hall n’itsinda rye kandi batumiwe mu rugo rw’umuhanzi The Ben gusangira ifunguro rya nimugoroba hamwe na bamwe mu banyamakuru n’abandi bamamaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.
  • Si ibyo gusa kandi kuko Ashtona Hall yahuye n’itsinda ry’abana b’ababyinnyi rizwi nka “Moriox Kids” bagirana ibihe byiza mu gufata amafoto ndetse banabyinana indirimbo “Let me be” ya The Secodn Voice.

Impano yahaye Kagarara

Kimwe mu bikorwa byashimishije benshi ni igihe Ashton Hall yahaga Kagarara:

  • imodoka yo mu bwoko bwa Kia Sorento;
  • amafaranga angana na $5,000 (miliyoni zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda) yo kumufasha guteza imbere ibikorwa bye;
  • anasaba abakunzi be bo ku Isi gufasha Kagarara kugera ku bamukurikira miliyoni imwe ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo Ashton Hall akunze kunengwa n’abavuga ko gahunda ze zimwe ziba zikabije, nta washidikanya ko yahinduye uburyo abantu benshi babona imyitozo ngororamubiri n’ubuzima buzira umuze.

Ubucuti bwe na Kagarara (Ashton Small) ndetse na Indian Ashton Hall bwerekanye ko imbuga nkoranyambaga zishobora guhuza abantu baturuka ku migabane itandukanye, zikabafasha kubaka ubuzima bushya.

Kuri Kagarara, guhura na Ashton Hall byabaye intambwe ikomeye yamukuye ku mashusho yakoreraga mu rugo akoresheje ibikoresho bike, bikamugeza ku rwego rwo gukorana n’umwe mu bakinnyi bakomeye ku mbuga nkoranyambaga ku Isi. Ku ruhande rw’Ashton Hall na bagenzi be, uru rugendo rwabaye uburyo bwo kumenyekanisha Afurika n’umuco wayo ku bantu babarirwa muri za miliyoni babakurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Ifoto ya Ashton Hall avuye mu myitozo ngororamubiri ari kwifata ifoto. Interineti

Ibitekerezo