Uwizeye Enock wamamaye nka Kagarara cyangwa Ashton Small yashimiye cyane umunyamerika Ashton Hall uvuye i Kigali amuguriye imodoka yo mu bwoko bwa KIA ndetse n’igishoro cya miliyoni 7.5Frw.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 10 Nyakanga 2026 ubwo aba bombi bari bageze muri Kigali Universe mu mujyi wa Kigali.
Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’ yahawe imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sportage n’igishoro cy’arenga miliyoni 7,5 Frw (5000$) n’Umunyamerika Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka.
Ni ibintu byatunguye Ashton Small (Kagarara) cyane ndetse agaragaza amarangamutima.Mu kiganiro bagiranye Kagarara yagowe no kuvuga byinshi gusa ashimira uyu mugabo cyane.
Ati “Urakoze cyane muvandimwe ibi sinabiterezaga , gusa birakomeye nzahora mbizirikana, urakoze.”
Ashton Hall nawe yashimiye Kagarara ndetse amusaba ko kwizera ko Yesu ashobora byose ndetse amusaba koyajya amubwira gahunda ze za buri munsi ndetse naho ibikorwa bye bya business bigeze uko bukeye nuko bwije.
Ahantu hose Ashton Hall yagiye yajyanye na Ashton Hall (Kagarara) dore ko ubwo yageraga i Kigali yavuze ko Ashton Small ari we watume amenya u Rwanda.
Ati “Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.”
Ashton Hall yavuye i Kigali mu ijoro ryo kuwa 10 Nyakanga 2026 akomeza urugendo rwe akomeje kugirira hirya no hino muri Afurika.
Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda bafite ubumuga.
Kuva icyo gihe, izina rya Ashton Small ryatangiye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri ubu abarirwa mu Banyarwanda bafite umubare munini w’abamukurikira kuri Instagram kuko barenze ibihumbi 300.
Ashton Hall aherutse gutangaza ko yiyemeje gufasha Ashton Small kugera nibura ku bamukurikira miliyoni kuri Instagram, ndetse no kumushyigikira mu bindi bikorwa bitandukanye.
Mu rugendo rwabo ruzenguruka Afurika, u Rwanda rubaye igihugu gikurikiye Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin bagezemo.
Uyu musore Ashton Hall kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kwizera inzozi zabo no kudacika intege, kabone n’iyo haba hari abazibona nk’izidakwiye.
Yagize ati “Mukomeze kugira inzozi nini kandi ntimucike intege. Ntimukumve ababaca intege cyangwa ababita abasazi kubera ibyo mwifuza kugeraho.”
Ashton Hall, Umunyamerika w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kubera imyitozo ngororamubiri, yaje i Kigali ari kumwe n’Umunyarwanda Enock Uwizeye (uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small) hamwe na Indian Ashton Hall ukomoka mu Buhinde.
Uru ruzinduko rwaje rukurikira ubukangurambaga bwa Kagarara wamutumiye bwa mbere binyuze mu mashusho asetsa yigana imyitozo ye.
Uru rugendo rwatangiye ku wa 28 Kamena 2026 rugenda ruzenguruka ibihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba n’Urwengero rwa Afurika mu bihugu nka Ghana dore ko ari naho Ashton Hall na Kagarara bahuriye bwa mbere imbonankubone.





Ibitekerezo