Ashton Small “Kagarara” yasabye Abanyarwanda kuzakira neza inshuti nshya yungutse muri iyi minsi Ashton Hall na Ashton Hall India bakabakirana urugwiro.
Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’ uyu musore w’imyaka 25 ahamya ko biteguye kugera i Kigali mu masaha make ari imbere.
Iri tsinda ry’aba Ashton rimaze iminsi ibiri muri Bénin, aho basuye ibice binyuranye by’icyo gihugu banasabana n’abaturage baho ni mu rugendo bakomeje gukorera hirya no hino mu bihugu bya Afurika .
Umunyamerika Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Indian Ashton umusore wo mu Buhinde wagerageje kumwigana na Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’ cyangwa Ashton Small, bategerejwe i Kigali mu ijoro ryo ku wa 9-10 Nyakanga 2026 rivuye muri Bénin.
Iri tsinda rigiye kugera i Kigali nyuma yo kuzenguruka mu bihugu binyuranye nka Ghana, Nigeria, Cameroon na Bénin.
Ubwo bari muri Benin, Ashton Hall yasabye Ashton Small kugira ubutumwa agenera Abanyarwanda mu rurimi kavukire.
Yasabye Abanyarwanda kuzakirana urugwiro abashyitsi nk’uko bagiye bakirwa ahandi cyane ko noneho bazaba batahanye n’umwana wabo.
Ati “Turashimira abantu bo muri Bénin batwakiriye neza, ndagira ngo no mu Rwanda nituza ibintu bizagende neza nk’uko n’ahandi byagenze. Twe turiteguye, ahubwo mwe muriteguye?”
Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo bwa mbere Kagarara yashyize hanze amashusho asaba Ashton Hall kuzaza mu Rwanda ndetse bakaba bahangana agamije kwerekana ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.
Nyuma y’aho yagiye akora andi amashusho atandukanye yigana ibikorwa bya Ashton Hall, birimo ubuzima bwe guhera mu gitondo abyutse ibyo akora byose, imyitozo ngororamubiri akora n’ibindi.
Kagarara ariko abikora mu buryo bugamije guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda kuko nk’amashusho yashyize hanze ku wa 20 Kamena 2026, yayakoreye mu Bigogwe ahazwi nko ku ‘Ibere rya Bigogwe’.
Mu busanzwe, buri mu masaha ya mugitondo, Ashton Hall akora ibikorwa byo kubaka umubiri mu buryo bugaragara, ndetse ni ibikorwa byo kurinda umubiri akaba amaze imyaka 15 abikora mu buryo buhoraho.

Azasura ibihugu bya Afurika nyuma y’uko asuye ibindi birimo u Budage, Puerto Rico, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Kagarara wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ni umwe mu bigaruriye ibyamamare bisura u Rwanda binakoresha izi mbuga, urugero ni Darren Jason Watkins Jr. ‘IShowSpeed’, na we wasuye u Rwanda bakarushanwa gukora ‘pompage’.

Ibitekerezo