Kamonyi: Imvura yose ayirarana umutima uhagaze, kubera inzu ishaje yenda kumugwaho
Mujawamariya Vestine w’imyaka 55 wo mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma w’Akarere ka Kamonyi aratabarizwa nyuma y’uko aba mu nzu yenda kumugwaho kubera imvura.
Uyu mubyeyi yeretse TV/Radio1 dukesha iyi nkuru uburyo iyi nzu yagiye isenyuka mu byiciro ndetse ko ngo iyo imvura iguye bihengeka mu gahande gato na bwo bafite ubwoba ko yabagwaho.
Iyi nzu isanzwe yubakishije ibiti na byo bigaragara ko byaboze ndetse yanahomotse igice kinini, ishyira ubuzima bw’uyu muryango mu kaga, ugasaba ko leta yawubakira nk’uko Mujawamariya yabivuze.
Yagize ati: “Icyo nsaba leta ni uko yanyubakira kuko nta mbaraga mfite”.
Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko iyi nzu abamo yayikurwamo kuko ngo imvura iramutse iguye ari nyinshi ishobora gutwara ubuzima bwe cyangwa ubw’abana babana.
Uyu yagize ati: “Ikintu tumusabira ni uko mwamukorera ubuvugizi akava ahantu hameze hatya, kuko dufite ubushobozi natwe twamufasha ariko ntitwishoboye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent, yavuze ko bagiye kwihutira gufasha uyu muturage akabona aho kuba kuko ngo nk’umuyobozi w’umurenge iki kibazo ntiyari akizi.
Yagize ati: “Ni ukuvuga noneho ubwo mbimenye, tugiye kubikurikirana, uyu muturage abe yaba ahantu hasobanutse”.
