Mbappé yamaganywe mu Bushinwa

Text size

Ibigo bitandukanye byo mu Bushinwa byahagaritse imikoranire n’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa, Kylian Mbappé, nyuma y’amagambo bivugwa ko yavuze kuri Mao Zedong, wahoze ari perezida w’icyo gihugu.

Aya magambo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu Bashinwa bashinje uyu mukinnyi wa Real Madrid gusuzugura amateka y’igihugu cyabo.

Bivugwa ko Mbappé yayavugiye mu kiganiro cy’Abafaransa cyitwa The Bridge, ubwo yavugaga ku mashusho asetsa akunze guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga azwi nka “memes”.

Mu duce tw’amashusho dukwirakwizwa kuri izo mbuga, tutaremezwa mu buryo bwigenga, Mbappé yumvikana avuga ko amashusho yamusekeje kurusha ayandi ari ay’umugabo yise “umunyagitugu w’Umushinwa”.

Muri ayo mashusho, hagaragaramo isura ya Mbappé yometse ku ifoto isa n’iya Mao Zedong. Uyu mukinnyi akomeza agira ati: “Buri gihe ndayakoresha iyo ndi kumwe n’inshuti zanjye”.

Nubwo Mbappé atavuze izina rya Mao, bamwe mu babonye ayo mashusho bafashe amagambo ye nk’ayamwerekezagaho. Ikiganiro cyose ntikigaragara kuri shene ya YouTube ya The Bridge, ariko amafoto yagikuwemo yamaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa na yo yagize icyo ibivugaho. Umuvugizi wayo, Lin Jian, yavuze ko babonye amakuru kuri icyo kibazo, ashimangira ko amagambo n’ibikorwa bibabaza Abashinwa byamaganwa n’ibice bitandukanye by’abaturage.

Yaba Mbappé cyangwa abategura ikiganiro The Bridge, nta ruhanderuragira icyo ruvuga kuri izo mpaka.

Igihe icyo kiganiro cyashyiriwe ahagaragara ntikiramenyekana neza. Icyakora, ku mugoroba wo ku wa Mbere w’ejo hashize, urubuga rw’amakuru y’umupira w’amaguru rwo mu Bushinwa, Dongqiudi, rwamaganye ayo magambo, ruvuga ko adakwiye kandi ko yababaje Abashinwa. Rwanavuze ko rutayashyira mu rundi rurimi kubera uburemere bwayo.

Nyuma yaho, kwamagana Mbappé byakajije umurego. Bamwe bamushinje kungukira ku isoko ry’Ubushinwa binyuze mu masezerano yo kwamamaza ibicuruzwa, ariko akavuga amagambo babona ko abasuzugura.

Ku rubuga rwa Weibo, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko ibyamamare mpuzamahanga bikwiye kubaha abandi no kwitondera uko amagambo yabyo yakirwa. Yongeyeho ko urukundo abaturage bafitiye igihugu cyabo rudakwiye gufatwa nk’ikintu cyoroheje.

Mao Zedong yatangaje ishingwa rya Repubulika y’Abaturage y’Ubushinwa mu 1949, ayiyobora kugeza apfuye mu 1976. Ubutegetsi bwe bwaranzwe n’impinduka zikomeye, ariko bunanyura mu bihe by’imvururu n’ibibazo byahitanye abantu benshi.

Gahunda ye yo kwihutisha iterambere ry’inganda n’ubuhinzi, yiswe Great Leap Forward, yagize uruhare mu nzara yahitanye abantu babarirwa muri za miliyoni.

Nyuma yayo hakurikiye Cultural Revolution, yari igamije gushimangira amatwara ya gikomunisiti no kurwanya abo ubutegetsi bwafataga nk’abayabangamiye. Muri icyo gihe, intiti, abahanzi, ba nyir’ubutaka n’abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubuyobozi baratotejwe.

Mbappe yamamaza ibicuruzwa bitandukanye byo mu Bushinwa. Ifoto ya Getty Images

Ibitekerezo