Umugabo w’imyaka 52 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gusambanya abana batanu b’abaturanyi be.
Uyu mugabo usanzwe atuye mu Mudugudu wa Wingabo, Akagari ka Bisesero, Umurenge wa Rwankuba, akekwaho kuba yarasambanyije abo bana mu bihe bitandukanye.
Amakuru avuga ko yaba yarabashukishaga utuntu turimo amandazi n’ibisuguti, ubundi rimwe na rimwe akabasezeranya ibyo atabahaga. Abana ngo bajyaga kumusanga aho akorera cyangwa mu isanteri kumwishyuza ibyo yabemereye, ababyeyi babo batabizi.
Umuturanyi w’uyu mugabo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkutu ko ibyaha byamenyekanye nyuma y’uko umwe mu bana agaragaje ko uyu mugabo yamusambanyije, bigatuma n’abandi bana batanga amakuru ku byababayeho.
Abana bose uyu mugabo akekwaho gusambanya bafite hagati y’imyaka itanu n’icyenda.
Abamuzi bavuga ko yari umuntu usabana n’abandi, ndetse ko mu myaka yashize yajyaga akunda gutereta abagore b’abandi, ariko ko nyuma yari yararetse iyo myitwarire.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Félicien, yemeje ko uyu mugabo yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura, mu gihe iperereza rikomeje.
Gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi kiri mu byaha bidasaza.
Amategeko ateganya ko umuntu uhamijwe n’urukiko gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 cyangwa igifungo cya burundu, bitewe n’ibiteganywa n’amategeko n’imiterere y’icyaha.
Uwo mugabo aracyakekwaho ibi byaha, bityo ibirego bimuregwamo bizagenwa n’inzego zibifitiye ububasha n’urukiko.

Ibitekerezo