Ibyishimo byari byasakaye mu bitaro byo mu Mujyi wa Thika muri Kenya, nyuma y’uko umugore w’imyaka 28 abyaye abana batanu, byahindutse agahinda ubwo bane muri bo bapfaga.
Daily Nation yatangaje ko abo bana bane, bose b’abakobwa, bapfuye ku wa Kabiri bari mu Bitaro Bikuru bya Kenyatta National Hospital (KNH), aho bari boherejwe kugira ngo bitabweho n’abaganga b’inzobere. Umwana w’umuhungu ni we wakomeje kubaho.
Mercy Kanini yatangiye ibise saa saba z’ijoro ku ya 13 Nzeri, ajyanwa mu bitaro bya Thika Level Five Hospital saa moya za mugitondo. Dr Elias Maina, ushinzwe ubuzima mu Ntara ya Kiambu, yavuze ko inda yari imaze ibyumweru 25 n’iminsi itandatu gusa.
Abaganga bari biteguye kumubyaza bamubaze, ariko bageze aho basanga ibise byamaze gukomera. Mu gihe biteguraga kumubaga, umwana wa mbere yahise avuka mu buryo busanzwe. Abana bose uko ari batanu bavutse mu gihe cy’iminota 11, hagati ya saa yine n’iminota 45 na saa yine n’iminota 56.
Kanini yavuze ko ibizamini byari byaragaragaje ko atwite abana bane, bityo kubyara batanu bikaba byaramutunguye. Yabyaye umuhungu umwe n’abakobwa bane, mu gihe abaganga bavuga ko kubyara abana batanu mu buryo busanzwe ari ibintu bidasanzwe muri Kenya.
Abo bana bavutse igihe kitageze kandi bafite ibiro bike cyane. Ibiro bya bo byari hagati ya garama 600 na 800. Abaganga bo muri Thika Level Five Hospital babanje kubitaho no kubongerera amahirwe yo kubaho, mbere yo kubohereza muri KNH saa yine n’igice z’ijoro.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi muri KNH, Joel Lessan, yavuze ko abakobwa babiri bapfuye mu masaha abiri ya mbere bagejejwe muri ibyo bitaro. Abandi babiri bapfuye nyuma y’iminsi ibiri, bitewe n’uko ibihaha bya bo byari bitarakura neza. Umwana w’umuhungu we yakomeje kubaho.
Kanini, usanzwe afite abandi bana babiri, yari yatangiye gusaba ubufasha bwo kwita ku muryango we wagombaga kuba ugizwe n’abana barindwi. Yavuze ko kurera abana batanu icyarimwe byari bigoye, ariko ko ibyishimo byo kubakira byari biruta impungenge bari bafite.
Abaganga bagiriye inama abagore batwite abana barenze umwe kujya kwisuzumisha buri gihe, kuko gukurikiranwa hakiri kare bifasha guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka no kongera amahirwe yo kubaho kw’abana bavutse igihe kitageze.
Amakuru aturuka mu bitaro avuga ko Kanini ameze neza.

Ibitekerezo