Kamerhe yashenguwe n’urupfu rw’abanyeshuri i Bukavu

Umudepite akaba na Perezida w’ishyaka UNC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Vital Kamerhe, yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n’inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Cimpunda muri Komini ya Kadutu, mu Mujyi wa Bukavu, igahitana abanyeshuri benshi ndetse ikangiza amashuri n’inzu by’abaturage.

Iyi nkongi yadutse ku wa Kane w’ejo hashize, tariki ya 10 Nzeri 2026, yibasiye by’umwihariko amashuri ya Furaha na Ujamaa. Imibare y’abahitabywe na yo yagiye ivugururwa uko amasaha yagiye ashira, aho amakuru ya nyuma yatangajwe na Radio Okapi, ashingiye ku nzego z’ubuvuzi, avuga ko abana 27 ari bo bamaze gupfa.

Kamerhe, ukomoka muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Mujyi wa Bukavu, yavuze ko ibyabaye byamushenguye umutima, yihanganisha imiryango yabuze abana ba yo ndetse anifuriza abakomeretse gukira vuba.

Yagize ati: “Bukavu, uyu munsi ni nk’aho igice cy’umutima wanjye cyamenekanye hamwe n’imitima yanyu.”

Yavuze ko amazina y’amashuri Furaha na Ujamaa yari asanzwe yumvikanisha ibyishimo n’ubuvandimwe, ariko ubu akaba agiye kujyana n’agahinda gakomeye k’ababyeyi bohereje abana ba bo ku ishuri batazi niba bongera kubabona bagaruka mu rugo.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko umuriro watangiriye mu nyubako yari hafi y’ayo mashuri, mbere yo gukwirakwira vuba ukagera ku mashuri no ku nzu nyinshi zari ziyakikije. Bamwe mu banyeshuri bahitanywe no kubura umwuka, mu gihe abandi baguye mu mubyigano wabaye ubwo bageragezaga guhunga.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko ubuyobozi bwa AFC/M23 bugenzura Bukavu bwari bwemeje by’agateganyo urupfu rw’abana 24 n’abandi 29 bari barimo kuvurwa, mu gihe amakuru yaturutse mu bitaro nyuma yaje kugaragaza umubare munini kurushaho. Inkongi kandi yangije amashuri abiri n’inzu zibarirwa mu magana. Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, iperereza rikaba rikomeje.

Kamerhe yahuje aka kaga n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe byugarije uburasirazuba bwa RDC, avuga ko abaturage bo muri ako gace basanzwe baremerewe n’intambara none bakaba bongeye guhura n’indi mpanuka ikomeye.

Yashimangiye ko amahoro atakiri ikintu cyo guhitamo, ahubwo ari ngombwa kugira ngo abaturage bashobore kongera kubaho batekanye, kubaka ubuzima bwa bo no kohereza abana ku ishuri nta bwoba.

Minisiteri y’Uburezi ya RDC na yo yatangaje ko yasabye inzego zibishinzwe gukora isuzuma ryimbitse ry’ibyangijwe, kumenya ibikenewe byihutirwa ku banyeshuri, abarimu n’imiryango yagizweho ingaruka, ndetse no kureba uburyo amasomo yakomeza.

Kamerhe yasoje ubutumwa bwe yizeza abaturage ba Bukavu ko batari bonyine muri ibi bihe by’akababaro, avuga ko abaturage ba Congo yose bifatanyije na bo kandi ko hakenewe imbaraga zo kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu.

Vital Kamerhe, Umudepite ukomoka Bukavu, yashenguwe n’urupfu rw’abana bahitanywe n’inkongi. Ifoto: The Africa Report

Ibitekerezo