Gaza: Inyubako yasenyutse ihitana abantu 12

Abantu bagera kuri 12 barimo abana bapfuye, abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’uko inyubako yangijwe n’intambara isenyutse mu gace ka Gaza, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’abatabazi bo muri ako gace.

Amashusho yafashwe mu gace ka Tal al-Hawa agaragaza ibikorwa byo gushakisha imirambo n’abashobora kuba bakiri bazima birakomeje mu bisigazwa by’iyo nyubako y’amagorofa menshi. Inkuta z’amagorofa za yo zaridutse, zigwa rumwe hejuru y’urundi.

Abaturage bavuze ko muri iyo nyubako habagamo imiryango 10, nubwo yari yaraburiwe ko yangiritse cyane kandi ko gukomeza kuyibamo byari biteje akaga.

Abatabazi bo mu rwego rushinzwe kurengera abaturage ruyobowe na Hamas batangaje ko ibikorwa by’ubutabazi babitangiye bakoresha amaboko gusa, kubera ko Israel ikomeje gukumira bimwe mu bikoresho byinjizwa muri Gaza. Nyuma baje gutizwa imashini nini zibafasha gukuraho ibisigazwa by’inyubako.

Ku wa Kabiri, ibitero by’indege bya Israel muri Gaza byahitanye Abanyapalestine bagera kuri kuri batanu, barimo abana babiri n’umuyobozi wo mu mutwe wa Hamas, nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima n’abo muri uwo mutwe.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyishe umuyobozi wa Hamas mu majyepfo ya Gaza ndetse n’undi murwanyi mu majyaruguru. Amakuru avuga ko muri buri gitero hanapfuye umwana.

Umuryango w’Abongereza utanga ubufasha mu buvuzi, Medical Aid for Palestinians, na wo watangaje ko indege nto ya Israel itagira umupilote yishe umurwayi wari ku kigo nderabuzima uwo muryango utera inkunga i Jabalia, mu majyaruguru ya Gaza.

Abaturage bavuze ko muri iyo nyubako habagamo imiryango 10, nubwo yari yaraburiwe ko kuyibamo bitari bitekanye. Ifoto: Reuters

Ibitekerezo