Umusore w’imyaka 20 yapfuye, abandi batatu barakomereka bikomeye ubwo ingunguru batekeragamo kanyanga yaturikaga mu Murenge wa Munyaga, mu Karere ka Rwamagana.
Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Kiryango, Akagari ka Nkungu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Munyentwari Damascene, yavuze ko abo bose uko ari bane bari bagiye mu ishyamba nijoro guteka kanyanga bagamije kuyigurisha. Ingunguru imaze guturika, igice cy’icyuma cyakubise umwe muri bo ahita apfa. Abandi batatu, barimo ufite imyaka 14, 16 na 22, bahiye bikomeye bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Rwamagana nk’uko ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyabitangaje.
Munyentwari yasabye abaturage kureka gukora no gucuruza kanyanga, abibutsa ko ari inzoga itemewe kandi ko abayikora bashobora gukurikiranwa n’amategeko. Yabashishikarije gucuruza inzoga zemewe, avuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora no guteza ibyago bikomeye imiryango.
Si ubwa mbere kanyanga iteje impfu muri Rwamagana. Muri Kamena 2026, abaturage batatu bo muri ako karere barapfuye nyuma yo kuyinywa.

Ibitekerezo