Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge muri Kenya (KEBS) cyatangaje ko inzoga eshanu zikorerwa muri icyo gihugu, zahagaritswe by’agateganyo ku isoko ry’u Rwanda, zujuje ibisabwa n’amabwiriza agenga ubuziranenge muri Kenya no mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Izo nzoga ni Kenya King Gin na Safari Gin zikorerwa na London Distillers Kenya Ltd, Avalon na Sweet Berry Potable Spirits zikorerwa na Zheng Hong (K) Ltd, ndetse na Gilbey’s Gin ikorwa na Kenya Breweries Ltd.
Mu itangazo ryo ku wa 11 Kanama 2026, KEBS yavuze ko nyuma y’umwanzuro Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge (Rwanda FDA) cyatangaje ku wa 5 Kanama, yakoze igenzura ryihariye mu nganda zikora izo nzoga hagati ya tariki ya 7 n’iya 10 Kanama. Ibyavuye mu bizamini bya laboratwari byagaragaje ko zujuje amabwiriza ya KS EAS 145:2018 na KS EAS 109:2018, arimo kugenzura ingano ya alukolo, ibinyabutabire bishobora kwangiza ubuzima, isuku, uburyo zipakirwa n’amakuru azandikwaho.
KEBS yongeyeho ko mbere yari yarapimye amacupa 69 y’inzoga zitandukanye acuruzwa ku isoko rya Kenya mu mwaka wa 2024/2025, na bwo ibicuruzwa bitanu byahagaritswe mu Rwanda bikaba bitaragaragayemo ikibazo. Iki kigo cyavuze ko kiri kugirana ibiganiro na Rwanda FDA kugira ngo impande zombi zisobanukirwe impamvu zatumye zihagarikwa kandi haboneke umwanzuro ushingiye ku mabwiriza y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Ibitekerezo