Kimisagara: Abasenyewe barinubira inkunga bahawe

Text size

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge bwafashe icyemezo cyo gusenya inzu 12 zubatswe mu manegeka, mu rwego rwo kurinda abazibagamo ibyago byo kwibasirwa n’ibiza.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere w’ejo hashize, tariki ya 12 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Birama, Akagari ka Kimisagara. Inzu zasenywe ni igice cy’izigera kuri 52 biteganyijwe ko zizakurwaho muri ako gace.

Mbere yo kuzisenya, ba nyirazo bahabwaga amafaranga ibihumbi mirongo cyenda (90,000 Frw) yo kubafasha gukodesha ahandi, naho abazicumbitsemo bagahabwa ibihumbi mirongo itatu (30,000 Frw) kugira ngo bimukire ahantu hatekanye.

Icyakora, bamwe mu bimuwe baganiriye na UKWELITIMES bavuze ko amafaranga bahawe ari make ugereranyije n’ibiciro by’amacumbi mu Mujyi wa Kigali. Hari n’abavuze ko inkunga itatanzwe ku buryo bungana, kuko bamwe mu bakodeshaga bahawe ibihumbi cumi na bitanu (15,000 Frw) mu gihe abandi bagahabwa ibihumbi 30 Frw.

Umwe mu baturage wahawe izina rya Kabanda kugira ngo umwirondoro we utamenyekana, yavuze ko bigoye kubona icumbi ry’amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000 Frw) muri Kigali. Yagaragaje kandi ko atumva impamvu abari basanzwe bakodesha bahawe amafaranga atandukanye.

Umugore na we wasenyewe inzu yanenze kuba igikorwa cyaratangiriye ku nzu 12, mu gihe izindi zubatswe mu manegeka zasigaye. Yavuze ko hari izitasenywe abona zishobora gushyira abazibamo mu kaga kurusha iye.

Uyu mubyeyi yavuze ko yahawe ibihumbi mirongo cyenda (90,000 Frw) byo gukodesha mu gihe cy’amezi abiri, ariko ko ayo mafaranga adahagije kugira ngo abone inzu yakira umuryango we.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bwabwiye UKWELI TIMES dukesha iyi nkuru ko iyi gahunda igamije kwimura abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kugira ngo birinde ingaruka z’ibiza.

Inzu zasenywe muri Kimisagara. Ifoto: Ukweli Times

Ibitekerezo