Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo gusenya igorofa yari iherereye ahazwi nka Norvege, mu Murenge wa Kigali w’Akarere ka Nyarugenge.
Iyi nyubako yashenywe nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibice bimwe by’iyi nyubako bisenyuka ndetse yaratangiye gusaduka bigaragara ko yashoboraga guteza impanuka ikomeye.
Laboratwari yagaragaje ko byashobokaga ko ibice bimwe by’iyo nyubako byari gusenywa hagasigara bimwe ariko ubugenzuzi bwa tekinike bwerekana ko bitari gushoboka ko hari ibice bisigara biba ngombwa ko inyubako isenywa yose nk’uko Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA.
Yavuze ko nyuma y’uko iyi nyubako isenywe, bizasaba ko nyirayo , Twahirwa Theoneste, azasaba uruhushywa rwo kongera kubaka bundi bushya.
Twahirwa avuga ko iyi nzu yari kuzura itwaye arenga miyiyoni magana inani (800,000,000Frw) ndetse agaragaza ko igihombo yagitejwe na rwiyemezamirimo wari wapatanye kuyubaka nk’uko tubikesha Igihe.
Yagize ati: “Tujya kubara ibizagenda kuri iyi nzu twari twabaze arenga miliyoni magana inani (800,000,000Frw). Abantu bakwiye guha agaciro amafaranga, niba umuntu aguhaye amafaranga n’ibikoresho, nawe ukamuha ikintu gikomeye kandi gifite ireme”.
Abenjenyeri (Engineers) barasabwa kurushaho kuba abanyamwuga kuko iyo amakosa nk’aya abaye ari bo agerekwaho.

Ibitekerezo