AmakuruUbumenyi

Kurota bikabije bishobora kuba indwara

Hari abantu bamara amasaha menshi buri munsi bibereye mu nzozi zitekerejwe mu mutwe, bakubaka inkuru ndende zifite abakinnyi, ibikorwa n’ibice byinshi ku buryo zimara imyaka myinshi zikomeza. Nubwo bishobora kumvikana nk’impano cyangwa uburyo bwo kwidagadura, abahanga bavuga ko bishobora kugera aho bihinduka ikibazo gikomeye cyangiza imibereho ya buri munsi.

Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bita iki kibazo “Maladaptive Daydreaming”, cyangwa kwiroha bikabije mu nzozi zo ku manywa. Ababana n’iki kibazo bashobora kumara igice kinini cy’umunsi bari mu isi y’ibitekerezo bya bo kurusha uko baba bahanganye n’ubuzima busanzwe.

Dr. Colin Ross, inzobere mu by’indwara zo mu mutwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko hari abantu bashobora kumara amasaha agera kuri 12 ku munsi bari mu nzozi za bo. Izo nzozi ziba zifite inkuru ndende zishobora gukomeza imyaka myinshi mu bitekerezo byabo.

Nubwo kurota ku manywa ari ibintu bisanzwe kandi bifasha abantu kuruhuka, gutekereza neza no guhanga udushya, ikibazo gitangira iyo umuntu atakibasha kugenzura ibyo bitekerezo. Aho kuba ari we ubikoresha, ni byo bitangira kumugenzura.

Eli Somer, umuhanga watangije ubushakashatsi kuri iki kibazo, asobanura ko umuntu ashobora gutangira gukoresha inzozi nk’ubuhungiro bwo kwikiza irungu, agahinda cyangwa ibibazo byo mu buzima. Ariko uko igihe kigenda, bishobora kumubera nk’ubusinzi bwo mu bitekerezo butuma yitandukanya n’isi nyakuri.

Kyla Borcherds ni umwe mu bagore babanye n’iki kibazo kuva akiri muto. Yatangiye kubaka “indi si” mu mutwe we nyuma yo kwimukira ku ishuri rishya aho yakundaga gushinyagurirwa. Mu nzozi ze ni ho yabonaga abantu bamukunda kandi bamwemera.

Nyuma y’igihe, yatangiye kumara amasaha menshi yibereye muri ibyo bitekerezo. Yavuze ko byari nk’uko umuntu yumva ashaka kurya ikintu akunda cyangwa gukoresha imbuga nkoranyambaga igihe cyose.

Abahanga bavuga ko abantu benshi bafite iki kibazo bakunda kumva umuziki cyangwa gukora ibikorwa bisubiramo nk’uko bagenda bazenguruka, bazunguza umubiri cyangwa bakinisha ibintu runaka kugira ngo bibafashe kwinjira cyane muri izo nzozi.

Umuntu uri mu bitekerezo bye bwite (Ifoto: Serenity Strull/ BBC/ Getty Images).

Ibi bishobora gutuma umuntu atandukana n’inshuti, umuryango cyangwa ibikorwa bisanzwe by’imibereho, bikamuzanira ipfunwe n’agahinda kubera igihe kinini aba yatakaje.

Hari abavuga ko mu nzozi za bo baba ari intwari, ibyamamare cyangwa abantu bakunzwe cyane. Akenshi ibi biba bifitanye isano n’ibyifuzo cyangwa amarangamutima batabasha kugeraho mu buzima busanzwe.

Ubushakashatsi bwerekana ko iki kibazo gikunze kugaragara cyane ku bantu banyuze mu bihe bikomeye bakiri bato, abafite irungu rikabije, ihungabana, agahinda gakabije cyangwa izindi ndwara zo mu mutwe zirimo kwiheba, guhangayika, ADHD na OCD.

Nubwo Maladaptive Daydreaming itaremezwa burundu nk’indwara yigenga mu bitabo mpuzamahanga byifashishwa mu gusuzuma indwara zo mu mutwe, abahanga bavuga ko ishobora kuvurwa no kugenzurwa.

Basaba abantu babona bamara igihe kinini mu nzozi kurusha mu buzima busanzwe gutangira kwandika igihe bamara muri zo, kumenya ibibatera kuzirohamo no gushaka indi mirimo cyangwa imyidagaduro yabafasha gukoresha neza igihe cyabo.

Abahanga bashimangira ko ikibazo atari ugira ibitekerezo byinshi cyangwa inkuru mu mutwe. Ikibazo nyamukuru ni igihe umuntu abaye imbata y’izo nzozi kugeza aho zitangira kumutandukanya n’ubuzima bwe busanzwe.

Nk’uko Kyla Borcherds abivuga: “Kugira inkuru mu mutwe si ikibazo. Ikibazo ni igihe uzibereye imbata ukabura ubushobozi bwo kuzigenzura.”

Abantu hafi ya bose barota mu bitekerezo, ariko “maladaptive daydreaming” ishobora kubatwara cyane ku buryo ibarangaza burundu kandi ikabangamira imirimo ya buri munsi (Ifoto: Serenity Strull/ BBC/ Getty Images).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *