Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yaburiye abanyapolitiki bashobora kuba bafite umugambi wo gufata ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abizeza ko inzego z’umutekano ziteguye kurinda igihugu.
Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu w’ejo hashize, mu birori byabereye i Gitega byo kwizihiza ku nshuro ya 10 Umunsi wahariwe urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, ruzwi nk’Imbonerakure.
Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Ndaburira cyane abanyapolitiki. Kwiba ingoma ni kimwe, kubona aho uyivugiriza ni ikindi. Ntihakagire umunyapolitiki n’umwe urota kwiba ubutegetsi.”
Nubwo atavuze amazina y’abo yari agamije, aya magambo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba yabwiraga abanyapolitiki bari mu Burundi cyangwa abarwanya ubutegetsi bari hanze y’igihugu.
Yashimangiye ko inzego z’umutekano ziri maso, agira ati: “Igihugu cyacu kirarinzwe. Icyo nizeza umwanzi n’inshuti ni uko u Burundi burinzwe.”
Yagarutse no ku bibazo bya politiki byabaye mu 2015, ubwo bamwe mu basirikare bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, wari wafashe icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu cyateje impaka.
Ndayishimiye yavuze ko icyo gihe hari ibitaranoze mu mikorere y’inzego, ariko ko ubu ubutegetsi bwabikuyemo amasomo kandi bwiteguye gukumira uwashaka kongera guhungabanya igihugu.
Amashusho y’abantu bitwaje intwaro
Imbuzi ya Perezida Ndayishimiye ije nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’abantu bambaye imyenda ya gisirikare, bitwaje imbunda kandi bavuga ko bitegura kugaba ibitero ku butegetsi bw’u Burundi.
Bamwe muri bo bagiye bavuga ko babarizwa mu mitwe irimo RED-Tabara, imaze igihe irwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD, ndetse na FNL iyobowe na Aloys Nzabampema. Icyakora, nta gihamya yigenga yatanzwe yemeza aho ayo mashusho yafatiwe, igihe yafatiwe cyangwa niba abayagaragaramo koko babarizwa muri iyo mitwe.
Hagati muri Kanama 2026, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Burundi na bwo bwatangaje ko bwatangiye gukurikirana abantu bakekwaho kwinjiza intwaro nyinshi mu gihugu bakoresheje inyandiko mpimbano.
Abantu babiri barimo Umurundi n’Umunyafurika y’Epfo barafashwe. Ubushinjacyaha ntibwatangaje ubwoko bw’intwaro zafashwe, aho zari ziturutse cyangwa aho zari zerekezwa. SOS Médias Burundi yatangaje ko abafashwe ari Eddie Muco na Wayne Patrick Du Toit.
Ntiharamenyekana niba amagambo ya Ndayishimiye afitanye isano n’iyo dosiye cyangwa n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
CNDD-FDD ivuga ko nta ntambara yoroshye
Ku wa 22 Kanama 2026, Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, na we yagarutse ku bantu bavuga ko bashaka gutangiza intambara ku Burundi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Makamba mu Ntara ya Burunga, Ndikuriyo yavuze ko umuntu udafite impamvu yumvikana kandi ishyigikiwe n’abaturage atapfa gutangiza intambara y’inyeshyamba ngo ayitsinde.
Yavuze ko gutangiza intambara bisaba abantu benshi bafite intwaro, agaragaza ko amagambo akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga adahagije kugira ngo umuntu yemeze ko igihugu kigiye guterwa.
Ikibazo cy’ubukungu gikomeje kuremerera abaturage
Aya magambo atangajwe mu gihe u Burundi bukomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu, birimo ibura rya lisansi n’amafaranga y’amahanga. Ibi bibazo byahungabanyije ingendo, ubucuruzi n’imibereho ya buri munsi y’abaturage.
Ibura ry’amafaranga y’amahanga ryatumye igiciro cy’idolari ku isoko ritazwi na Leta kirenga cyane igiciro cyemewe na Banki Nkuru. Ibura rya lisansi na ryo ryatumye isoko ryayo rya magendu ryaguka, mu gihe imodoka zimwe zimara igihe kinini ku mirongo ya sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli.
Imiryango itegamiye kuri Leta ikomeza kugaragaza impungenge ku miyoborere, ruswa n’ubukungu bw’igihugu. Hari kandi abakozi ba Leta n’abikorera bakomeje kujya gushaka akazi mu mahanga kubera ibibazo by’imibereho.
Ni muri ibi bihe amagambo ya Perezida Ndayishimiye bamwe bayafata nk’imbuzi ikomeye igenewe abashobora gushaka guhirika ubutegetsi, mu gihe abandi bayabona nk’uburyo bwo guhumuriza abaturage no kubizeza ko Leta igenzura neza umutekano w’igihugu.

Ibitekerezo