Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), Évariste Ndayishimiye, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Ntare Rushatsi, byatangaje ko Perezida Ndayishimiye yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya N’djili na Thérèse Kayikwamba Wagner, Umunyamabanga wa Leta akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Mpuzamahanga n’Abanye-Congo baba mu mahanga.
Ndayishimiye yagiye muri RDC ku butumire bwa mugenzi we Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, kugira ngo yitabire ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’Ishuri Rikuru ry’Inyigisho z’Ingamba n’Ubwirinzi, rizwi mu Gifaransa nka Collège des Hautes Études de Stratégie et de Défense (CHESD).
Perezida Ndayishimiye yitabiriye umuhango wo gusoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026 no gutangiza uwa 2026-2027 muri iryo shuri ritanga inyigisho zo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ingamba, umutekano n’ubwirinzi.
Uru ruzinduko ruje mu gihe Ndayishimiye ayoboye AU, inshingano yatangiye muri Gashyantare 2026. Mu byo yashyize imbere harimo gushakira Afurika amahoro n’umutekano, by’umwihariko mu bice byugarijwe n’intambara birimo uburasirazuba bwa RDC, Sudani, Somaliya, Repubulika ya Centrafrique no mu karere ka Sahel. Ibiro bya Perezida w’u Budundi bivuga ko ashyigikiye ko ibihugu by’Afurika bishakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibibangamiye.
Ndayishimiye asubiye i Kinshasa nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri RDC muri Kamena 2026. Icyo gihe, we na Tshisekedi baganiriye ku mutekano wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, imikoranire y’ibihugu byombi n’ibikorwa bigamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.
Abo bakuru b’ibihugu bombi biyemeje kongera imbaraga mu bufatanye mu by’umutekano, ubucuruzi, ibikorwa remezo, ingufu, ubuzima n’uburezi, ndetse no kubyutsa Komisiyo Ihuriweho y’Ubutwererane hagati y’u Burundi na RDC. Ibiro bya Perezida w’u Budundi byatangaje ko intego ari uguteza imbere abaturage b’ibihugu byombi no gushimangira ituze mu karere.

Ibitekerezo