Kwizera Olivier akomeje gukirigita amarangamutima y’abahanzi bo muri Nigeria
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na Rayon Sports, Kwizera Olivier akomeje kubera umugisha abahanzi bato bo muri Nigeria, binyuze mu kumenyekanisha indirimbo zabo ku isoko ry’umuziki ry’u Rwanda mu buryo budasanzwe.
Mu minsi yashize hari indirimbo ‘Anxiety’ y’umuhanzi Paddy K, itari izwi na benshi mu Rwanda yabaye ikimenyabose nyuma y’uko hasohotse amashusho ya Kwizera Olivier ari kuyiririmba.
Aya mashusho yatumye abanyarwanda batangira kuyishaka batangira kuyireba ku bwinshi ndetse imibare yayo ku mbuga zicururizwaho umuziki irazamuka bitungura umuhanzi Paddy K.
Uyu muhanzi yagaragaje uburyo yanejejwe nibyo Kwizera Olivier yamukoreye dore ko iyi ndirimbo yigeze gufata umwanya wa mbere mu ndirimbo zicurangwa cyane mu Rwanda binyuze kuri Audiomack na YouTube.
Kuri ubu Kwizera Olivier yongeye gutungurana agaragaza ko hari indi ndirimbo yihebeye yitwa ‘Soldier’ y’abahanzi TiMi, Kpee na Priesst, imaze amezi ane isohotse.
Nyuma yo kugaragara ayiririmba, byatumye itangira guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ndetse iyo ugiye ahatangirwa ibitekerezo nko kuri YouTube gusanga huzuyemo ubutumwa bw’abanyarwanda bashimagiza Kwizera Olivier n’amabendera y’u Rwanda.
Abinyujije kuri Instagram, TiMi Mafe yavuze ko ibi bintu byamutunguye cyane atari abyiteze.
Ati “Ikintu gitangaje ni uko nari ndi i Kigali mu kwezi gushize ariko ni ahantu heza cyane nigeze njya. Uyu ni Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, nandikiwe n’abantu benshi cyane, ni ibintu byiza nigeze mbona mu buzima, ikintu gitangaje ni uko indirimbo yacu ‘Soldier’ iri mu zikunzwe mu Rwanda, ubu tugiye kujya ku mwanya wa mbere.”
Iyi ndirimbo (Soldier) yari ifite abantu bayirebye bagera kuri 68,000 mbere y’uko amashusho ya Kwizera Olivier akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ariko ubu yamaze kurenga abayirebye bagera ku 144,000.



