AmakuruPolitiki

Kyiv mu muriro! Uburusiya bwagabye igitero simusiga kuri Ukraine

Abantu bane bamaze kwemezwa ko bapfuye, mu gihe abarenga 50 bakomerekeye mu gitero gikomeye cyane ingabo z’Uburusiya zagabye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, ndetse no mu bindi bice biwegereye.

Mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2026, Uburusiya bwarashe ibisasu byinshi bya misile bitandukanye birimo ibya ballistique, ibya croisière ndetse n’indege zitagira abapilote zizwi nka drones zo mu bwoko bwa Shahed.

Iki gitero cyatangiye ahagana saa saba z’ijoro gikomeza kugeza mu rukerera rwa saa kumi n’ebyiri za mugitondo, aho uturere twinshi twa Kyiv twibasiwe bikomeye.

Abanyamakuru ba BBC bakorera muri Kyiv dukesha iyi nkuru batangaje ko ijoro ryose ryari ryuzuyemo urusaku rw’ibisasu n’iturika rikomeye.

Umunyamakuru wa BBC witwa Dmitry Vlasov yavuze ko ibintu byari biteye ubwoba cyane aho yari yihishe muri sitasiyo ya gari ya moshi yo munsi y’ubutaka mu gace ka Lukyanovka muri Kyiv.

Yagize ati: “Byasaga nk’aho isi iri kurangira”.

Amazu yangiritse (BBC)

Mu bice byinshi bya Kyiv, amazu menshi yarasenyutse andi arangirika bikomeye kubera ibyo bitero.

Nyuma gato ya saa saba z’ijoro, abaturage bumvise drones za Shahed ziguruka hejuru ya Kyiv, maze impuruza zitangira kuvuza abantu basabwa kujya kwihisha.

Ibi bitero byabaye nyuma y’uko Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, avuze ko igihugu cye kigomba kwihorera nyuma yo gushinja Ukraine kugaba igitero ku nyubako yari icumbikiye abanyeshuri mu Mujyi wa Starobilsk, igitero cyahitanye abantu 18 ku wa Gatanu.

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyagabye igitero hafi ya Starobilsk mu gace kigaruriwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine, ariko kivuga ko cyari kigambiriye ikigo cya gisirikare cy’Uburusiya.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko Perezida wa Ukraine, Vlodymyr Zelensky, aburiye abaturage ko hari amakuru yizewe agaragaza ko Uburusiya buri gutegura ibitero bikomeye hakoreshejwe intwaro zigezweho kandi zitandukanye.

Zelensky yavuze ko inzego z’ubutasi za Ukraine, Uburayi n’Amerika zagaragaje ko Uburusiya bushobora kuba bwateguraga gukoresha misile ikomeye cyane ya Oreshnik, ivugwa ko yihuta inshuro 10 kurusha umuvuduko w’ijwi kandi kugeza ubu bikaba bivugwa ko nta buryo bwo kuyihagarika buraboneka.

Kyiv (BBC)

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zatangaje ko muri iki gitero Uburusiya bwarashe misile zigera kuri 90 ndetse na drones zirenga 600 z’ubwoko butandukanye, harimo n’iyo misile ya Oreshnik.

Gusa kugeza ubu, Uburusiya ntiburavuga niba bwakoresheje koko iyo misile muri ibi bitero.

Polisi ya Ukraine yatangaje ko ibice birenga 50 byo muri Kyiv byangiritse kubera kwibasirwa n’ibyo bitero.

Umuyobozi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko mu byibasiwe harimo amazu atuwemo, ububiko bw’ibicuruzwa ndetse n’inyubako z’ubucuruzi.

Hanibasiwe izindi ntara zirimo Cherkasy, Kharkiv, Kropyvnytskyi, Odesa, Poltava, Sumy na Zhytomyr nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha.

Kyiv yangiritse cyane (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *