Londres: Hemejwe igitero cy’iterabwoba nyuma y’uko Abayahudi babiri batewe ibyuma
Abagabo babiri b’Abayahudi batewe ibyuma kuri mugitondo cyo kuri uyu wa Kane mu gace ka Golders Green ko mu majyaruguru ya Londres, igikorwa polisi yatangaje mu masaha make ko ari icy’iterabwoba.
Abo bagabo bafite imyaka 76 na 34 bahawe ubufasha bw’ibanze aho byabereye, nyuma bajyanwa mu bitaro aho bakomeje kwitabwaho, kandi ubuzima bwa bo bukaba buhagaze neza. Polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba iri gukora iperereza ngo hamenyekane niba iki gitero cyari kigambiriye ku bwende kwibasira Abayahudi baba i Londres.
Umugabo w’imyaka 45 ukomoka mu Bwongereza yatawe muri yombi nyuma yo gukoresha igikoresho cya Taser kimuca intege. Akurikiranyweho kugerageza kwica, kandi polisi iri gusaka inzu imwe iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Londres.
Amashusho yafashwe n’abapolisi agaragaza uko byagenze mbere y’ifatwa rye, aho abapolisi bumvikana bamubwira inshuro nyinshi gushyira hasi icyuma yari afite, mbere yo gukoresha Taser bakamufata aryamye hasi.
Ibi byabaye byongeye guteza impungenge ku mutekano w’Abayahudi mu Bwongereza. Umuyobozi mukuru w’idini ry’Abayahudi, Sir Ephraim Mirvis, yavuze ko ibi bigaragaza ko “iyo wigaragaje nk’Umuyahudi nta mutekano ugira”.
Umwe mu bagize itsinda rishinzwe umutekano w’Abayahudi, Shomrim, wagize uruhare mu gutabara yavuze ko ibi bitero bikomeje kuba byinshi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, yamaganye iki gitero agifata nk’igikorwa gishingiye ku rwango rwibasira Abayahudi, avuga ko “biteye agahinda gakomeye,” anasaba kongera ingengo y’imari igenerwa kurinda uyu muryango. Naho ibwami i Buckingham byatangajwe ko Umwami yagaragaje impungenge zikomeye ku ngaruka ibi bishobora kugira ku Bayahudi.


