Austria yakoze ikitari cyitezwe ku nzu Hitler yavukiyemo

Nyuma y’imyaka myinshi impaka zidacogora ku hazaza h’inzu Adolf Hitler yavukiyemo, umwe mu banyagitugu basize amateka mabi kurusha abandi ku Isi, Guverinoma ya Austria yafashe icyemezo cyihariye cyo kuyihindura Sitasiyo ya Polisi.

Ni umwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2026, aho abayobozi bavuga ko ugamije gukuraho burundu icyubahiro cyangwa ubwiru bamwe mu bahezanguni b’Abanazi bahaga iyo nyubako, bakayigenderera nk’ahantu ndangamateka hafite icyo ibasobanurira.

Iyo nzu iherereye mu mujyi wa Braunau am Inn, hafi y’umupaka wa Austria n’Ubudage. Ni ho Adolf Hitler yavukiye ku wa 20 Mata 1889, nubwo yahabaye igihe gito cyane kuko umuryango we wahise wimukira ahandi nyuma y’ibyumweru bike.

Nubwo Hitler atahakuriye, iyo nzu yakomeje kuba kimwe mu bice bikurura abantu benshi baturuka impande zitandukanye z’Isi, harimo n’abashyigikira ibitekerezo by’Abanazi cyangwa abafite amatsiko yo kureba aho uwo mugabo yavukiye.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, ubuyobozi bwa Austria bwahangayikishijwe n’uko iyo nzu yakomezaga kuba ahantu hakurura imitwe y’abahezanguni ishyigikira ibitekerezo by’Abanazi, cyane cyane ku munsi w’amavuko ya Hitler cyangwa mu bindi bihe bifite aho bihuriye n’amateka y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Nyuma y’impaka ndende hagati ya Leta, abaturage n’impuguke mu mateka, Guverinoma yafashe icyemezo cyo kuyigura ku ngufu mu 2017, kuko yari ikiri umutungo w’umuntu ku giti cye. Mu 2019, hatangajwe gahunda yo kuyihindura Sitasiyo ya Polisi, hagamijwe gukuraho burundu ishusho ya yo nk’ahantu ndangamateka h’Abanazi.

Abayobozi bavuga ko guhindura iyo nzu ikaba ahakorera Polisi bizatuma idakomeza kuba ahantu hasurwa n’abashyigikiye ibitekerezo by’ubuhezanguni.

Uyu munsi, umuntu ugeze kuri iyo nyubako ntiyahita amenya ko ari ahantu Adolf Hitler yavukiye. Inzu yose yasizwe irangi ry’umweru risanzwe, kandi ku muryango wa yo handitse gusa ijambo “Police”, risobanura Polisi.

Ikimenyetso rukumbi cyibutsa amateka ya ho ni urutare ruri ku muhanda hafi ya yo, rwazanywe ruvuye ku rwibutso rw’ikigo cyakoragamo imfungwa cya Mauthausen, kimwe mu byakoreshejwe n’Abanazi mu gihe cya Jenoside n’itsembabwoko ryakorewe Abayahudi n’andi moko.

Kuri urwo rutare handitse amagambo asobanura ati: “Ntihazongera kubaho Fashizime ukundi.” Icyakora, nta hantu handitse izina rya Hitler cyangwa ngo hagaragazwe ko ari we wavukiye muri iyo nzu.

“Twashakaga gukuraho ubwiru bwose bayihaga”

Stephan Mlczoch, uyobora ishami ry’amateka muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ya Austria, yavuze ko impamvu nyamukuru yo guhindura iyo nyubako ari ugukuraho icyo yise “ubwiru n’icyubahiro kitari gikwiye” bamwe bayihaga.

Yagize ati: “Twashakaga gukuraho isano iyo nzu yari ifitanye na Adolf Hitler kugira ngo itazongera gufatwa nk’ahantu hihariye cyangwa h’ubusabane bw’abashyigikiye ibitekerezo bye.”

Yasobanuye ko mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi, iyo nzu yari yarahinduwe inzu ndangamurage y’ubugeni ariko ikoreshwa cyane mu kubaka ishusho ya Hitler nk’umuntu wagombaga gusengwa no gufatwa nk’intwari.

Nyamara mu by’ukuri, Hitler ntiyahabaye igihe kinini kuko umuryango we wahise uhimuka akiri uruhinja.

Abatuye Braunau am Inn bavuga ko nubwo hari abakomeza kuza gufata amafoto kuri iyo nzu, ibikorwa by’abahezanguni byaragabanyutse cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.

Umuyobozi w’uwo mujyi, Johannes Waidbacher, yavuze ko abaturage benshi bamaze kwemera uwo mushinga.

Ati: “Ntekereza ko abaturage benshi bawakiriye neza kandi bashobora kubana na wo.”

Yavuze ko komisiyo yari yarashyizweho yari yasabye ko iyo nzu yakwifashishwa mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro cyangwa ikagirwa ibiro bya Leta.

Icyakora, kuba yari gukorerwamo ibikorwa by’imiryango ifasha abatishoboye byari gutuma abantu benshi bakomeza kuyigeramo, bityo ntibibe igisubizo kirambye.

Adolphe Hitler (Ifoto: Wikipedia)

Hari abatanyuzwe n’icyemezo

Nubwo benshi bashyigikiye uwo mushinga, hari n’abavuga ko Austria iri kugerageza guhisha amateka aho kuyigisha.

Komite ya Mauthausen iharanira kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi n’izindi nzirakarengane, yavuze ko iyo nzu yari ikwiye guhindurwamo ikigo cyigisha amateka y’ubwicanyi bwakozwe n’Abanazi aho kuyigira sitasiyo ya Polisi.

Robert Eiter, umwe mu bayobozi b’iyo komite ndetse n’umunyamuryango w’umuryango urwanya ivanguramoko n’ubuhezanguni, yavuze ko ibyo Austria iri gukora bishobora gutuma abantu bibagirwa amateka.

Yagize ati: “Buri mwaka ku rwibutso rwa Mauthausen bavuga bati ‘Ntibizongere ukundi’. Ariko hano muri Braunau bisa n’aho bavuga bati ‘Nimwibagirwe vuba bishoboka’.”

Yongeyeho ko Isi yose izi neza aho Hitler yavukiye, bityo guhindura inyubako bitazahindura amateka cyangwa ngo bihagarike burundu abahezanguni bazajya kuhagenderera.

Mu myaka myinshi ishize, Austria yakundaga kuvuga ko ari yo yabaye igihugu cya mbere cyagizwe igitambo n’Abanazi nyuma yo kwigarurirwa n’u Budage bwa Hitler mu 1938.

Ariko mu myaka ya vuba, igihugu cyatangiye kwemera ko hari Abanya-Austria benshi bagize uruhare mu byaha byakozwe n’ubutegetsi bw’Abanazi, nubwo hari abavuga ko hakiri byinshi bitaravugwa ku ruhare rwa bo.

Abashakashatsi mu mateka bavuga ko kwemera amateka uko yakabaye ari ingenzi kurusha kuyahisha, kuko bifasha urubyiruko kumenya ingaruka mbi z’ivangura, urwango n’ubutegetsi bw’igitugu.

Jenoside yakorewe Abayahudi yasize amateka akomeye

Adolf Hitler ni we wayoboye Ubudage bw’Abanazi hagati ya 1933 na 1945.

Muri icyo gihe, Intambara ya Kabiri y’Isi yahitanye abantu barenga miliyoni 60, naho Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) yicirwamo abarenga miliyoni esheshatu, hakiyongeraho Abanyaroma, abafite ubumuga, abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi, Abahamya ba Yehova n’abandi benshi.

Ni imwe muri Jenoside zafashwe nk’izagize ingaruka zikomeye kurusha izindi mu mateka y’Isi, ndetse nyuma ya yo hashyizweho amasezerano mpuzamahanga arwanya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Isomo rikomeye ku bihugu byose

Impuguke zemeza ko uburyo Austria yahisemo gukoresha iyo nzu bushobora kubera isomo ibindi bihugu bifite ahantu hafitanye isano n’abakoze ibyaha bikomeye.

Hari abemera ko kubihindura ibikorwaremezo bifitiye abaturage akamaro bishobora kugabanya amahirwe y’uko bihinduka ibigo by’abahezanguni.

Abandi bo bavuga ko byari bikwiye kuba inzu ndangamurage zisobanura neza amateka kugira ngo abazisura bige ku ngaruka z’urwango, ivangura n’ubwicanyi, aho kubireka bikibagirana.

Nubwo impaka zikomeje, ubuyobozi bwa Austria bwizeye ko guhindura inzu Adolf Hitler yavukiyemo ikaba sitasiyo ya Polisi bizakuraho burundu ishusho ya yo nk’ahantu hihariye ku bashyigikira ibitekerezo by’Abanazi, kandi bikayihindura inyubako isanzwe ikorera abaturage aho kuba ikimenyetso cy’amateka mabi y’ubutegetsi bwahitanye miliyoni z’abantu.

Inzu Hitler yavukiyemo yahindutse Sitasiyo ya Polisi (Ifoto: Reuters)

Ibitekerezo