Abanyamakuru ba SK FM Lorenzo Musangamfura Christian na Samu Karenzi ndetse n’abagenzi babo bakorana mu kiganiro cya siporo “Urukiko rw’Ikirenga” bagaye cyane Mutabaruka na KNC bakorera Radio/TV1.
Aba banyamakuru bagaye uburyo Mutabaruka na KNC bakora ikiganiro cya mu gitondo “Rirarashe” kuri RadioTV1 bafashe ubutumwa “Post” y’umuntu wiyise amazina atari aye wanditse ubutumwa busebya abanyamakuru ba SKFM bakabusomera mu kiganiro bakora.
Ibi batangaje byafashwe nk’ihangana ryeruye no gusebanya hagati y’ibi bigo by’itangazamakuru.
Mu kiganiro “Urukiko rw’Ikirenga” Lorenzo kwifata byamunaniye agaya ubunyamwuga bw’aba bagabo bafashe ubutumwa butuka bagenzi babo bakabusomera kuri Radio mu kiganiro cya mugitondo.
Yagize ati “Utekereza ko ikiganiro cya siporo abatagifite bagikoze bikanga bakishimira ko hano gihari, ni ubukeba ni sinabyaye,Umunyamakuru w’umwuga iyo afashe ubutumwa butukana bw’umuntu utazwi akayivugira kuri Radio njye mpita mfata ko ari wowe wayikoze.”
“Umunyamakuru agendera ku butumwa bw’umuntu uzwi, ugaragara ariko niba avuga iby’umuntu utazwi atuka igitangazamakuru bahanganye ku Isoko akajya kubisesengura mbifata ko aribo babikoze, bakatwita amasura y’imbwa barangiza bakabizana kuri radio bitwaje uwo muntu, ni ugusubiza hasi uwo muhanganye.”
Muri iki kiganiro Samu Karenzi ntiyashakaga kuvuga byinshi kubyo KNC na Mutabaruka bakoze gusa mu magambo make yagaragaje ko yagaye ibyo bakoze abyita amatiku.
Ati “Njye numva tutabiha umwanya, sinzi n’impamvu mwabihaye agaciro, iyi mitego twagiye tuyigwamo, bakatwataka, wabavugaho bakarira, induru zikavuga, ni umutego wo kuduhoza muri ayo matiku yabo, badutesha umurongo bakatujyana muri uwo mujyo wabo.”
Kazungu Clever we yavuze ko iyo umuntu atera imbere ahura n’ibigeragezo byinshi ndetse ubu bo bafite amahoro iyi mitego babatega ntacyo izabatwara.
KNC na Mutabaruka ubwo ari mu kiganiro kuri uyu wa 4 Kamena 2026 bageze ku ngingo yibaza niba bwikiriye ko abantu ku mbuga nkoranyamba bakwiye kubafana uko biboneye bakabagiraho ijambo babavugaho ibyo biboneye.
Mutabaruka yagize ati “Abantu baradutondagira, abantu bakwiye kudufata uko babyumva ra, nabonye hari bagenzi bacu bakora mu iradiyo imwe , umuntu yafashe intebe zabo bicaramo ashyiramo imbwa aravuga ati aba baba bamoka, ibirango bya radiyo biri inyuma yabo, ndavuga nti mwokagira Imana mwe, uyu muntu ntaziko ibi ari icyaha.”
KNC we yagaragaje ko kuba ufite imbuga nkoranyagamba bitaguha uburenganzira bwo kuva ibyo wishakiye ku bantu rimwe rimwe ubambura ubumuntu.
Ati “Rimwe na rimwe turabyihorera kugira ngo tudakomeza kubitiza umurindi, ibi ntabwo byemewe, ni ibyaha,kuba ufite imbuga nkoranyambaga ntabwo biguha uburenganziro bwo gufata abandi ukabagira uko wishakiye, ubambura ubumuntu.”

Ibitekerezo