Maduro n’umugore we bahakanye ibyaha by’iyicarubozo

Text size

Uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, n’umugore we bitabye urukiko rw’I New York ku wa Kane w’ejo hashize tariki ya 15 Ukwakira 2026 maze bahakana ibyaha bishya baregwa byo gucura umugambi w’iyicarubozo.

Ibyo birego byiyongereye ku byo ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwari busanzwe bukurikiranyeho Maduro, birimo iterabwoba rifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibyaha bijyanye n’intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Mu nyandiko nshya yashyikirijwe urukiko mu cyumweru gishize, ubushinjacyaha bushinja Maduro na Flores (umugore wa Maduro) gushyiraho no gukomeza uburyo bwo gukandamiza abaturage hakoreshejwe urugomo. Buvuga ko ubwo buryo bwatumye Abanya-Venezuela babarirwa mu bihumbi bicwa, batotezwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo.

Maduro, waburanaga avuga mu Cyesipanyole yunganiwe n’umusemuzi, yabwiye urukiko ko ibyo ashinjwa n’ubuhamya bumutangwaho ari ibinyoma, ashimangira ko yamaganye ibikubiye mu nyandiko y’ikirego byose.

Umucamanza Alvin Hellerstein yamuciye mu ijambo, avuga ko urukiko rwandika ko ahakana ibyaha byose aregwa.

Flores na we yahakanye ibirego, abwira urukiko abinyujije ku musemuzi ati: “Ndi umwere rwose. Nta cyaha nakoze”.

Aba bombi bafashwe mu gitero cya gisirikare cy’Amerika muri Mutarama uyu mwaka, bajyanwa gufungirwa i New York kugeza magingo aya.

Bakomeje gusaba ko urubanza rwabo ruteshwa agaciro, bavuga ko bafite ubudahangarwa butuma badakurikiranwa. Biteganyijwe ko urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi muri Kamena 2027.

Maduro n’umugore we ubwo batabwaga muri yombi n’igisirikare cy’Amerika muri Mutarama 2026. Ifoto: MS Now

Ibitekerezo