Umwami Mohammed VI wa Maroc yashyize Fatima Ezzahra El Mansouri ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, amuha n’inshingano zo gushyiraho Guverinoma nshya. Abaye umugore wa mbere ugiye kuyobora Guverinoma y’iki gihugu.
El Mansouri, w’imyaka 50 y’amavuko, yahawe uyu mwanya nyuma y’uko ishyaka rye, Parti authenticité et modernité (PAM), ritsindiye imyanya myinshi kurusha andi mashyaka mu matora y’abadepite yabaye ku wa 23 Nzeri 2026.
Abaye kandi umugore wa kabiri uyoboye Guverinoma mu bihugu by’Abarabu, nyuma ya Najla Bouden wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tunisia.
El Mansouri ni umunyamategeko wize muri Kaminuza Mohammed V i Rabat (umurwa mukuru wa Maroc), akomereza amasomo mu Bufaransa no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yize amategeko agenga ubucuruzi n’ibigo.
Yatangiye ibikorwa bya politiki nyuma y’ishingwa rya PAM mu 2008. Mu 2009, yabaye umugore wa mbere watorewe kuyobora umujyi wa Marrakech. Yongeye gutorerwa uwo mwanya nyuma y’amatora yo mu 2021.
Muri Guverinoma iheruka, yari Minisitiri ushinzwe imitunganyirize y’ubutaka, imijyi n’imiturire. Kuva muri Gashyantare 2024, yari umuhuzabikorwa w’ubuyobozi bwa bw’ishyaka PAM (Parti Authenticité et Modernité).
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, yabajijwe niba kuba ari umugore hari icyo bizahindura ku buryo umuyobozi wa Guverinoma yitabira imihango y’idini rya Isilamu ari kumwe n’umwami. Muri iyo mihango harimo amasengesho yo ku wa Gatanu n’ayo ku minsi mikuru, aho abagabo n’abagore basengera ahantu hatandukanye.
El Mansouri ntiyasubije icyo kibazo mu buryo butaziguye, ariko yavuze ko Umwami Mohammed VI ari we “ushyigikira cyane abagore” muri Maroc.
PAM yatsindiye imyanya 97 muri 395 igize Inteko Ishinga Amategeko. Kugira ngo ibone ubwiganze buyemerera gushyiraho Guverinoma, ikeneye nibura imyanya 198, bityo ikazagomba kwifatanya n’andi mashyaka.
Ishyaka PJD rigendera ku mahame ya Isilamu ryabonye imyanya 54, rivuye kuri 13 ryari rifite. Umuyobozi waryo, Abdelilah Benkirane, yatangaje ko ritazifatanya na PAM, ahubwo rizakomeza kuba mu mashyaka atavuga rumwe na Guverinoma.
Maroc igendera ku butegetsi bwa cyami bugengwa n’Itegeko Nshinga. Icyakora, umwami afite ububasha bukomeye, cyane cyane mu bijyanye n’ingabo, ububanyi n’amahanga n’izindi nzego z’ingenzi z’igihugu.

Ibitekerezo