AmakuruPolitiki

Massad Boulos yamaganye ibitero by’umutwe wibasiye abakristu muri DRC

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ibibazo by’ibihugu by’Abarabu n’Afurika, yatangaje ko ababajwe n’ibitero by’umutwe wa ISIS-DRC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahitanye abaturage benshi harimo n’Abakirisitu.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko uwo mutwe wakoze “ibitero bya kinyamaswa” byibasiye abasivile, cyane cyane Abakirisitu batuye muri ako gace.

Yagize ati: “Turihanganisha cyane imiryango yabuze aba bo. Ibitero byavuzwe i Beni mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira uwa 6 Gicurasi, byerekana ubukana no kwihutira guhangana n’iki kibazo.”

Massad Boulos yavuze kandi ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeje kwiyemeza gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibihugu bituranye kugira ngo amahoro n’iterambere bigaruke mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Yanashimangiye ko Amerika ihagaze hamwe n’imiryango y’Abakirisitu ihura n’ihohoterwa n’itotezwa rikomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri aka karere.

Mu burasirazuba bwa Congo hakomeje kuvugwa ibikorwa by’umutekano muke bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo na ISIS-DRC, byakunze guteza impungenge ku mutekano w’abaturage, cyane cyane mu gace ka Beni no mu nkengero za ko.

Massad Boulos (Ifoto: Interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *