Messi yasezeye kuri Argentina mu marira

Text size

Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru ku isi, Lionel Messi, yasezeye ku ikipe y’igihugu y’Argentine atinda igitego kimwe, anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego mu mukino wa gicuti batsinzemo Benin ibitego 3-0.

Uyu mukino wabereye kuri StadeMonumental i Buenos Aires ku wa Kabiri w’Ejo hashize tariki ya 6 Ukwakira 2026, washoje imyaka 21 yari amaze akinira igihugu cye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 39 yakiriwe n’abafana bari buzuye stade, baririmba izina rye banamushimira ibyishimo yabahaye. Amarangamutima yari menshi mbere y’umukino, mu gihe wakinwaga ndetse na nyuma yawo.

Messi yakinnye iminota 90 yose. Yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Nicolas Otamendi ku munota wa 48, anafasha Nico Paz gutsinda igitego cya kabiri.Yaje gutsinda icya gatatu kuri penaliti, ageza ku bitego 126 yatsindiye Argentine.

Nyuma y’umukino, Messi yabwiye abafana ko kumenya ko atazongera gukinira imbere yabo bimubabaje cyane. Yavuze ko iyo biza kuba mu bushobozi bwe, yari gukomeza gukinira ikipe y’igihugu ubuzima bwe bwose, kuko ari kimwe mu byamuhaye ibyishimo byinshi.

Messi yatangiye gukinira Argentine ku wa 17 Kanama 2005, aza kuba kapiteni wayo mu 2011. Asezeye ari we mukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi, nyuma yo kuyifasha kwegukana Igikombe cy’Isi mu 2022 na Copa America mu 2021 no mu 2024.

Mu rugendo rwe, yakinnye mu marushanwa atandatu y’Igikombe cy’Isi, atsindamo ibitego 21. Yageze ku mukino wa nyuma inshuro eshatu: mu 2024, mu 2022 na 2026, ubwo Argentine yatsindwaga na Espagne igitego 1-0.

Nubwo asezeye ku ikipe y’igihugu, Messi aracyafite amasezerano muri Inter Miami azageza mu 2028. Icyemezo cyo guhagarika gukinira Argentine, yagitangaje muri Kanama, avuga ko igihe cyo gusezera cyari kigeze.

Uyu munsi kandi wamwibukije ko se, Jorge Messi, wapfuye ku wa 8 Kanama 2026 afite imyaka 68. Jorge yari amaze imyaka myinshi amuhamagarira mu biganiro by’amasezerano anacunga ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Umuryango wa Messi wari witabiriye uyu mukino, urimo nyina n’umugore we. Abahungu be batatu, Thiago, Mateo na Ciro bajyanye na we mu kibuga ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu.

Mu ijambo rye, yahsimiye abafana, bagenzi be n’umuryango we, anazirikana uruhare rwa se mu rugendo rwe. Yavuze ko atewe ishema no kuba Umunya-Argentine kandi ko yageze ku nzozi zeabifashijwemo n’abamushyigikiye.

Yashoje avuga ko gusezeraku ikipe y’igihugu ari umwe mu minsi imubabaje cyane mu mwuga we. Yijeje abafana ko azakomeza gushyigikira abakinnyi n’abazabakurikiraho, asaba abanya-Argentine gukomeza kunga ubumwe.

Messi yasezeye ku ikipe ya Argentine. Ifoto ya internet

Ibitekerezo