Lionel Messi yatangaje ko atizeye niba azakomeza gukina umupira w’amaguru igihe kirekire, nyuma yo kubura se, Jorge Messi, wari umaze igihe arwaye. Jorge yapfuye mu cyumweru gishize afite imyaka 68.
Kuva Messi afite imyaka 14, se ni we wamufashaga mu bikorwa bitandukanye bifitanye isano n’umwuga we, birimo kumuhagararira mu biganiro n’amakipe ndetse no mu masezerano y’ubucuruzi. Yakomeje kumuba hafi kugeza abaye umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru.
Mu butumwa bwuje agahinda yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Messi yavuze ko atazi uko azakomeza urugendo rwe adafite se. Yagaragaje ko urupfu rwe rushobora kugira ingaruka ku cyemezo cyo gukomeza gukina, kuko yari asanzwe amuba hafi kuva agitangira kugeza ageze hafi yo gusoza umwuga.
Messi w’imyaka 39 yayoboye Argentine yegukana Igikombe cy’Isi cya 2022. Yanayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho yatsinzwe na Espagne igitego 1-0, mbere yo gusubira mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nyuma y’urupfu rwa Jorge Messi mu bitaro byo mu mujyi wa Rosario, Messi yasubiye muri Argentine ari kumwe n’umuryango we. Se yashyinguwe ku Cyumweru mu muhango witabiriwe n’abantu batumiwe gusa, wabereye mu irimbi ryo mu Mujyi wa Pérez, mu nkengero za Rosario.

Ibitekerezo