Umukozi mushya wo mu Buhinde yatunguye abayobozi b’ikigo yari amaze kwinjiramo, asezera ku kazi nyuma y’amasaha atandatu gusa, amaze gusobanurirwa inshingano nyakuri yagombaga gukora.
Iyi nkuru yatangajwe na Harshit Srivastava, washinze ikigo Hiring Insider cyo mu Mujyi wa Delhi, ayinyujije ku rubuga rwa LinkedIn. Yavuze ko uwo mukozi yeguye ku munsi wa mbere w’akazi, nyuma yo kubona ko ibyo yari yasobanuriwe mu kiganiro cyo gushaka akazi bitandukanye cyane n’ibyo yasabwaga gukora.
Srivastava yasobanuye ko umukozi wari usanzwe kuri uwo mwanya yari yaratanze ibaruwa isaba gusezera. Umuyobozi we yamusabye gushaka uzamusimbura, akamwigisha akazi mu gihe gito kugira ngo na we yemererwe kugenda hakiri kare.
Uwo mukozi wakoreshaga iminsi ye ya nyuma mu kigo yakoze ibiganiro n’abashakaga akazi, ahitamo umwe muri bo ndetse agira uruhare mu kumwinjiza mu kazi.
Ku munsi wa mbere, yamusobanuriye imikorere y’ikigo, inzego zabcyo, abo yagombaga gukorana na bo, ingano y’akazi, igihe ntarengwa cyo kurangiza inshingano n’amabwiriza agenga abakozi.
Srivastava yavuze ko uwo wari ugiye kugenda atigeze akabiriza ibibazo by’ako kazi, ahubwo yasobanuriye umusimbura we uko ibintu byari biteye koko, nyuma y’uko isura nziza y’akazi yari yaratanzwe mu kiganiro cy’akazi ivuyemo.
Amaze kumva izo nshingano zose no kubona igitutu cyari kijyanye na zo, umukozi mushya yasubiye ku muyobozi ku mugoroba w’uwo munsi, amumenyesha ko ahise asezera.
Umuyobozi ngo yararakaye, ahamagara uwari wamuhuguye amubaza ibyo yamubwiye. Uwo mukozi yamusubije ko yamwigishije ibintu byose yari yasabwe kumusobanurira.
Nyuma yo kubura umukozi mushya, ikigo cyongeye gusaba uwari watanze ibaruwa yo gusezera kuguma ku kazi igihe kirekire, kuko nta wundi wari uhari wo gukomeza izo nshingano.
Iyi nkuru yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga. Abayitanzeho ibitekerezo bavuze ko ibigo bikwiye gusobanurira abakandida inshingano, ingano y’akazi, imikorere n’imbogamizi z’umwanya mbere yo kubaha akazi.
Bashimangiye ko ikiganiro cy’akazi gishobora gukurura umukandida, ariko ukuri ku kazi ari ko gutuma agumaho. Banavuze ko guhisha amakuru agamije kureshya umukandida bishobora gutuma ikigo gihomba igihe n’amafaranga byakoreshejwe mu kumushaka no kumuhugura.
Iyi nkuru, yatangajwe bwa mbere mu butumwa bwa Srivastava kuri LinkedIn, yananditswe n’ibitangazamakuru byo mu Buhinde birimo NDTV na Moneycontrol. Icyakora, amazina y’ikigo, umuyobozi n’umukozi weguye ntiyatangajwe, kandi iby’iki gikorwa ntibyashoboye kugenzurwa mu buryo bwigenga.

Ibitekerezo