Mu kwezi gutaha k’Ukwakira, ikipe y’igihugu y’Argentine izakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu tya Benin mu rwego rwo gusezera kuri rutahizamu w’Argentine wo ku rwego mpuzamahanga, Lionel Messi.
Mu kwezi gushize kwa Kanama uyu mwaka, ni bwo Messi yatangaje ko ahagaritse gukinira ikipe y’igihugu y’Argentine nyuma y’uko itsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Icyo cyemezo yagifashe nyuma y’igihe yari amaze avuga ko atekereza ku hazaza he mu mupira w’amaguru, by’umwihariko nyuma y’urupfu rwa se, Jorge.
Uyu mukinnyi w’imyaka 39 yayoboye Argentine nk’umukapiteni ubwo yegukanaga Igikombe cy’Isi cya 2022. Yavuze ko gusezera ku ikipe y’igihugu byamugoye cyane, ariko ko yatanze imbaraga ze zose kandi ko nta kindi yari agisigaranye cyo kuyigezaho.
Messi, wegukanye Ballon d’Or inshuro umunani, ubu akinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni we umaze gukinira Argentine imikino myinshi no kuyitsindira ibitego byinshi, kuko afite ibitego 125 mu mikino 207.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine, Claudio Tapia, yatangaje ko bahisemo gutumira Messi kugira ngo ahabwe icyubahiro akwiriye nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho, ikirango cy’ikipe y’igihugu ndetse n’uwabaye umukapiteni wayo.
Umukino wo kumusezeraho uteganyijwe ku ya 6 Ukwakira 2026, ukazabera kuri Estadio Monumental ya River Plate i Buenos Aires. Iki kibuga gishobora kwakira abafana bagera ku bihumbi 85.
Abakinnyi bakinanye na Messi ubwo ikipe ya bo yegukanaga Igikombe cy’Isi cya 2022, ni bo batumiwe muri uyu mukino. Uwo munsi ufatwa nk’utazibagirana mu mateka y’iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo.

Ibitekerezo