Meta, sosiyete ifite Facebook na Instagram, igiye guhangana n’urubanza rushobora kuyiviramo kwishyura amafaranga agera kuri tiriyari 1.4 z’amadolari no guhindura imikorere y’izi mbuga ku bana n’urubyiruko.
Iburanisha ry’uru rubanza riteganyijwe gutangira ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, mu rukiko rwa leta ruherereye i Oakland muri California. Biteganyijwe ko rizamara ibyumweru hafi birindwi, abayobozi bakomeye ba Meta barimo Mark Zuckerberg n’Umuyobozi wa Instagram, Adam Mosseri, bakaba bashobora gutanga ubuhamya.
Ikirego cyatangijwe mu 2023 n’itsinda ry’abashinjacyaha bakuru bo muri leta zitandukanye z’Amerika. Mu cyiciro kibanza cy’urubanza hazaburanishwa ibirego bya California, Colorado, Kentucky na New Jersey, mu gihe ibirego by’izindi leta 25 bizakurikiraho.
Izi leta zishinja Meta gukora Facebook na Instagram mu buryo butuma abana, ingimbi n’abangavu bazikoresha birenze urugero, no kubeshya abaturage ku ngaruka izo mbuga zishobora kugira ku buzima bwabo.
Zivuga kandi ko Meta yakusanyije amakuru bwite y’abana bari munsi y’imyaka 13 itabiherewe uburenganzira n’ababyeyi, ibyo bavuga ko binyuranyije n’itegeko rya Amerika rirengera ubuzima bwite bw’abana kuri internet, rizwi nka COPPA.
Impinduka zikomeye zisabwa
Mu gihe Meta yaba itsinzwe, ubushinjacyaha burifuza ko Facebook na Instagram bihindura uburyo bikorera abakoresha bari munsi y’imyaka 18.
Mu by’ingenzi bisabwa harimo:
- Gukuraho uburyo bwo gukomeza kumanura amakuru adashira, buzwi nka “infinite scroll”;
- Guhagarika videwo zitangira kwikina ubwa zo;
- Gukuraho umubare w’abakunze cyangwa bakanze “Like” ku nyandiko;
- Kugabanya ubutumwa bwinshi bwibutsa abakoresha kugaruka ku mbuga;
- Gushyiraho uburyo bukomeye ababyeyi bagenzuramo konti z’abana;
- Kugabanya filters zihindura cyane isura cyangwa imiterere y’umubiri;
- Guhindura algorithms zihitamo ibyo umukoresha yerekanwa hagamijwe kumugumisha ku rubuga;
- Gukumira abana gufungura konti nyinshi no guhagarika inyandiko zibura nyuma y’igihe runaka, zizwi nka Instagram Stories.
Abareze Meta bavuga ko ibi bikoresho bitashyizweho gusa kugira ngo byorohereze abakoresha, ahubwo ko byateguwe hagamijwe gufata ibitekerezo byabo, kubagumisha ku mbuga igihe kirekire no kongera inyungu ziva mu kwamamaza.
Ubushinjacyaha bwa New York bwatangaje ko ibirego bikubiyemo n’uko Meta yakoresheje uburyo bwo kugereranya abantu, filters n’ubutumwa bwo kubibutsa, nubwo yari izi ko bishobora kongera kwiheba, guhangayika no kutishimira imiterere y’umubiri mu rubyiruko.
Meta irahakana ibirego
Meta ivuga ko amafaranga agera kuri tiriyari 1.4 z’amadolari avugwa n’abareze iyi sosiyete adafite ishingiro mu mategeko no mu bimenyetso. Nta cyemezo kirafatwa ko ayo mafaranga azishyurwa, kuko azaterwa n’imyanzuro y’urukiko Meta iramutse ihamwe n’ibyaha.
Iyi sosiyete ihakana kandi ko ari yo yonyine ikwiye kuryozwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko, ivuga ko ibyo bibazo biterwa n’impamvu nyinshi kandi zigoye. Ishimangira ko yashyizeho konti zihariye z’ingimbi n’abangavu, uburyo ababyeyi bazigenzura, kugenzura imyaka y’abakoresha hifashishijwe ikoranabuhanga no kugabanya ibyo abana bashobora kubona.
Uru rubanza ruje rukurikira izindi manza Meta yatsinzwe cyangwa ikomeje kuburana. Muri Werurwe 2026, inteko y’abacamanza muri California yemeje ko Instagram na YouTube byagize uruhare mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe by’umukobwa wari waratangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga akiri muto, imugenera indishyi za miliyoni esheshatu z’amadolari.
Umwanzuro w’urubanza rutangira ejo ku wa Kabiri ushobora rero kutagira ingaruka kuri Meta gusa. Ushobora no gushyiraho umurongo uzagenderwaho mu kugena uko izindi sosiyete z’ikoranabuhanga zirengera abana no kumenya niba uburyo bwo gukurura abakoresha bushobora gufatwa nk’igicuruzwa cyangiza.

Ibitekerezo