Gabon: Imbuga nkoranyambaga zongeye gufungurwa

Text size

Leta ya Gabon yakuyeho icyemezo cyari ykimaze amezi umunani kibuza abaturage gukoresha imbuga nkoranyambaga. Iryo hagarikwa ryari ryarakuruye imoaka rinengwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru n’itumanaho muri icyo gihugu, HAC, rwatangaje iby’icyo cyemezo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo nk’uko BBC yabitangaje.

Imbuga nkoranyambaga zari zarahagaritswe kuva ku wa 17 Gashyantare 2026. Icyo gihe, HAC yavugaga ko hari ubutumwa n’amakuru byazinyuzwagaho byashoboraga gukongeza amakimbirane no kubiba amacakubiri mu baturage b’igihugu cyabo.

Iki cyemezo cyatunguye benshi muri Gabon, igihugu cyo muri Afurika yo Hagati gituwe n’abagera kuri miliyoni 2.5. Imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, TikTok, YouTube na Instagram zari zisanzwe zikoreshwa cyane, by’umwihariko n’urubyiruko, mu kazi no mu myidagaduro.

Nubwo zari zarafunzwe, abaturage benshi bakomeje kuzigeraho bifashishije porogaramu za VPN zibafasha kurenga inzitizi zashyizweho.

Ihagarikwa ryazo ryabaye mu gihe Perezida Brice Oligui Nguema yari ahanganye n’imyigaragambyo, hatarashira umwaka atorewe kuba perezida w’icyo gihugu. Abarimu n’abandi bakozi ba Leta basabaga kongererwa imishahara no kusonerwa uburyo bakoramo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nguema banenze icyo cyemezo, bavuga ko abategetsi bakoresheje ububasha bafite mu kurengera inyungu zabo bwite.

Nguema yatsinze amatora yabaye umwaka ushize wa 2025 n’amajwi arenga 90%. Ayo matora yabaye nyuma y’imyaka ibiri ahiritse ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo, wari umaze imyaka irenga 50 uyobora Gabon.

Yari yasezeranyije abaturage impinduka n’ivugururwa ry’imiyoborere muri icyo gihugu gikungahaye kuri peteroli n’umutungo w’amashyamba. Ku butegetsi bwamubanjirije, guhagarika murandasi n’imiyoboro y’itumanaho byakoreshwaga mu kugenzura amakuru abaturage bashoboraga kubona no guhererekanya.

Imbuga nkoranyambaga zongeye gufungurwa muri Gabon. Ifoto yo kuri murandasi

Ibitekerezo