Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yakebuye abanyarwanda banyurwa manuma

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva, yakebuye abashoramari b’Abanyarwanda banyurwa na bike kandi bafite ubushobozi bwo kugera ku rwego rw’abaherwe.

Minisitiri w’Intebe yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2026 ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ikiganiro kuri gahunda za Guverinoma mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza.

Minisitiri Nsengiyumva yabikomojeho nyuma y’ikibazo yari abajijwe na Depite Wibabara kirebana na zimwe mu nganda zikora munsi ya 50% avuga ko n’ubwo harimo uruhare rwa leta ariko ahanini usanga ari ikibazo cy’abo mu rwego rw’abikorera batagura intumbero zabo.

Minisitiri yagize ati “ Hari ukuntu dufite ikibazo, niba ari abakoloni twagize cyangwa ari uko twabayeho (…) sinzi niba ari ukudakunda amafaranga cyangwa gukunda make ntitugire intumbero zo kuba ba miliyarideri”.

Yakomeje agira ati “ Umuntu yabona yaguze imodoka ya V8, yubatse inzu akumva ko ibyo bihagije kandi mu byukuri hari icyo ashobora gukora kigatuma aba miliyarideri. Ni cyo gituma ahari tudakunda kugira ba miliyarideri benshi.”

Dr Nsengiyumva yavuze ko mu bushakashatsi Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda yakoze hari aho usanga cyane cyane mu nganda umuntu akora 30% wamubwira kongera umusaruro akakubwira ko ntasoko afite.

Yagize ati “ Ukareba uruganda mu byukuri rufite isoko hano mu gihugu, ugasanga rwose umuntu arakubwiye ngo nta soko mfite, nta soko rihari kandi wareba ugasanga arakorera kuri 30% ibyo afite ku isoko ni nka 1% ibindi byose ni ibiva hanze wamubwira uti: ese wagerageje ukongera umusaruro, akakubwira ngo nta soko mfite”.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari imyumvire ikwiye gucika harimo n’iyo gutekereza ko leta ari yo igomba kujya gukemura ibibazo byose.

Ati “ Hari abashoramari tubona hano baturutse hanze bakaza rwose ntazindi nyunganizi bakeneye bakatubwira bati mumfashe mumpe ubutaka gusa ahasigaye ndakora. Ariko abandi ukabona bavuga ngo leta igomba kumpa ibi n’ibi ukamera nkaho ubwo bucuruzi ubufatanyije na leta”.

Yavuze ko nubwo bimeze bityo ariko biri kugenda bihinduka kuko muri uru rwego hari kuzama amaraso mashya afite intumbero zagutse.

Nubwo minisitiri avuga ibi ariko Raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Imari yagejejwe kuri Sena yagaragaje ko mu byanya by’inganda hakigaragara ibibazo birimo ibikorwaremezo byorohereza abakorera mu nganda nk’amashanyarazi n’amazi bihagije, imihanda n’ibindi kugira ngo bijyane na gahunda igihugu cyihaye yo kongera umusaruro w’inanda.

Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 aho muri iyi gahunda Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko umusaruro w’inganda ugomba kuzamuka ku gipimo cya 10% buri mwaka

Mu Rwanda hari ibyanya 11 byahariwe inganda bifite ubuso bwa hegitare 1659 aho birimo ibibanza birenga 1500 nyamara kuri ubu bimaze kubakwamo inganda 303 zatangiye gutanga umusaruro.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko abashoramari b’Abanyarwanda bakwiye kugira intumbero zo kuba abaherwe aho kunyurwa manuma

Ibitekerezo