Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yeguye

Sir Keir Starmer yatangaje ko agiye kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ndetse no ku buyobozi bw’Ishyaka rya Labour, nyuma yo kwemera ko atakiri umuntu ishyaka rye ribona nk’uwakomeza kuriyobora neza kugeza ku matora rusange ateganyijwe mu gihe kiri imbere.

Mu ijambo yagejeje ku Bongerereza ari imbere y’ibiro bya No 10 Downing Street kuri uyu wa Mbere, Starmer yavuze ko ibyemezo byose yafashe mu gihe yari ku butegetsi byari bigamije inyungu z’igihugu. Yagaragaje amarangamutima menshi, ashimira umugore we Victoria wamubaye hafi muri byose, anavuga ko yifuza gukoresha igihe kinini ari kumwe n’umuryango we no kuba umubyeyi mwiza ku bana be.

Nubwo yatangaje ko agiye kwegura, Starmer azakomeza inshingano ze kugeza igihe Ishyaka rya Labour rizatorera umuyobozi mushya. Yasabye ubuyobozi bw’ishyaka kwihutisha icyo gikorwa kugira ngo umusimbura we abe yamaze kuboneka mbere y’uko Inteko Ishinga Amategeko isubukura imirimo yayo muri Nzeri.

Mu gihe Labour itangiye urugendo rwo gushaka umuyobozi mushya, izina rya Andy Burnham rikomeje kuvugwa cyane mu bashobora gusimbura Starmer. Kuri uyu wa Mbere, Burnham ategerejwe i Westminster aho aza kurahirira kuba Depite wa Makerfield nyuma yo gutsinda amatora yo kuzuza uwo mwanya yabaye mu cyumweru gishize.

Minisitiri w’Ubwongereza yeguye (Getty Images)

Ibitekerezo