Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019, ari mu byishimo byo kurangiza amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.
Miss Mwiseneza Josiane yigaga muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), aho yigaga ibijyanye na ‘Marketing’.
Mwiseneza Josiane yamenyekanye cyane mu gihugu hose mu mwaka wa 2019 ubwo yahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda 2019).
Nubwo atabaye Miss Rwanda wicyo gihe (ikamba ryatwawe na Nimwiza Meghan), Josiane yegukane ikamba rya Miss Popularity (Umukobwa wakunzwe n’abantu benshi) kubera igikundiro kidasanzwe n’amateka ye yihariye yanyuze imitima y’Abanyarwanda.
Miss Josiane akomoka mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ubwo yajyaga mu ijonjora rya Miss Rwanda ryabereye i Rubavu, yagenze ibilometero bisaga 10 n’amaguru kuko amafaranga 6,000 nyina yari yamuhaye yari yamushiriyeho mu nzira.
Yageze imbere y’akanama nkemurampaka afite igikomere ku ino ry’ibumoso bitewe n’uko yari yasitaye mu nzira mu rugendo rwamuvanye i Karongi rumugeza i Rubavu.
Ibi byanyuze benshi babonye umwete n’icyizere yari yigiriye byatumye atangira kugarukwaho na benshi mu Rwanda cyane cyane abakurukira imyidagaduro mu Rwanda.
Yinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda mu ibanga rikomeye aho nyina ari we wari ubizi, abavandimwe be batunguwe no kumubona kuri televiziyo no mu bitangazamaru.
Muri Nyakanga 2019, umubyeyi we (se) yitabye Imana azize Uburwayi hashize amezi make irushanwa rirangiye, yaguye muri Uganda aho yari yagiye gushakisha amaramuko.
Gusa bitewe n’ibibazo by’abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda mu 2019 , umuryango wa Josiane ntiwagiye kumushyingura baragiriwe inama yo kutajyayo, ninaho yashyinguwe.
Umushinga we wari uwo kurwanya inda ziterwa abangavu abinyujije mu biganiro by’urubyiruko.
Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019, Mwiseneza Josiane yatangiye kwiga muri INES-Ruhengeri i Musanze, gusa yahamaze igihe gito ntiyaharangije amasomo ye

Yabonye amajwi menshi cyane kuri SMS ku buryo yanyuze mu cyiciro cya mbere yemye, maze ku munsi wa nyuma ahabwa ikamba rya Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi.
Kubera amateka ye n’uburyo yavugishije abantu benshi, umwanditsi witwa Gatokeza Munezero David yanditse igitabo yise “Nyampinga mu muco Nyarwanda” kigereranya ibigwi bya Josiane n’ibya Ndabaga wamenyekanye mu mateka y’u Rwanda.
Muri Kanama 2020, yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Tuyishimire Christian. Icyakora, urwo rukundo ntabwo rwarinze rugera ku bukwe kuko baje gutandukana.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru icyo guhe no mu myaka yakurikiyeho, yemeje ko yamaze kubona undi mukunzi mushya kandi ameze neza cyane.

Ibitekerezo