Nyampinga wa Uganda w’umwaka wa 2013, Stellah Nantumbwe (uzwi cyane nka Ellah), yasabwe n’umuyobozi mu nzego z’ubuyobozi bwa Uganda gusubiza imitungo y’uwahoze ari umugabo we, Saidi Bukenya, nyuma y’uko batandukanye mu buryo butunguranye.
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere no kurwanya ruswa muri Uganda, Col. Edith Nakalema, yagaragaye mu mashusho asaba Miss Stellah Nantumbwe na nyina gusubiza ibikoresho byose byo mu nzu basahuye mu rugo rwa Bukenya igihe batandukanaga.
Miss Nakalema yavuze ko Nantumbwe yatandukanye n’uwari umugabo we, Bukenya Saidi, agasiga urugo rwabo atwaye bimwe mu bintu bye. Yamusabye kwisubiraho akagarura ibyo bivugwa ko yatwaye.
Yagize ati: “Nantumbwe, ndakwinginze. Imana yaguhaye umugisha ariko satani atuma utwara ibintu by’umugabo wawe. Ni wa mugabo wahisemo kandi ukamumenyesha ababyeyi bawe. Ahubwo wowe na Mama mwaje mutwara ibintu bye.”
Yakomeje amusaba kwihana no gusubiza ibyo bintu, avuga ko bidakwiye ko akomeza kubikoresha mu gihe uwo mugabo ari mu gahinda.
Ati: “Nsabye Imana ko wakwisubiraho. Ntuzishimira ibintu by’uwo mugabo mu gihe we ari aho arira. Ihane usubize ibintu bye.”
Stellah Nantumbwe na Bukenya Saidi basezeranye mu mwaka wa 2025, babanje gukora imihango gakondo y’ubukwe mbere yo gusezerana imbere y’amategeko.
Nyuma y’igihe gito, hatangiye kuvugwa amakuru y’uko aba bombi batandukanye, nubwo kugeza ubu nta n’umwe muri bo uratangaza ku mugaragaro impamvu zatumye urugo rwabo rusenyuka.
Stellah Nantumbwe we ubwe yahakanye ibyo gusahura urugo rw’uwahoze ari umugabo we, Saidi Bukenya, ahubwo atangaza ko uyu mugabo yamubeshye ko nibamara kubana bazimukira mu nzu nziza.
Stella avuga ko yari yarahaye umugabo we imodoka yo mu bwoko bwa Lexus mu gihe bari bakiri kumwe ariko ko ubwo batandukanaga yaje kuyimwambura, bikaba ari byo bamwe bashingiraho bamushinja gusahura urugo.
Stellah yashinje Bukenya kumubeshya ko bafite ubushobozi bwo kwimukira mu nzu nziza y’akataraboneka, ariko asanga byari ibinyoma.
Miss Nantumbwe yasohoye amashusho (Video) yafashe ubwo yari agiye kwimuka mu nzu bari bakodesheje, agaragaza ko yasize ibikoresho byose nka televiziyo, ibitanda, n’ibikoresho byo mu bwonko (washroom/kitchen) bihagaze neza nta cyo yatwaye

Ibitekerezo