AmakuruPolitikiTechnology

Moto zigiye gushyirwaho Purake y’imbere ibonwa na Camera zo mu muhanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yemeje ko moto zigiye gushyirwaho purake z’imbere zibonwa na camera zo mu muhanda mu rwego rwo kagenzura abamotari bica amategeko y’umuhanda nkana.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko izi ngamba nshya zigamije gukaza umutekano n’imyitwarire y’abatwara moto mu mihanda, hagamijwe gukemura ikibazo cy’abatwara ibi binyabiziga bica amategeko bitwaje ko ibyuma bifata amashusho (Cameras) bitabona purake z’ibinyabiziga byabo.

Mu kiganiro ACP Boniface Rutikanga yagiranye na PACIS TV, yashimangiye ko moto zigiye gushyirwaho purake (Plaques) z’imbere kugira ngo abazitwara na bo bajye bahanwa binyuze kuri Camera zo ku mihanda.

Kugeza ubu, Camera zo mu muhanda zashoboraga gufata ifoto y’imbere ya moto iciye nabi ku itara cyangwa yihuta cyane, ariko bikagorana kumenya nyirayo kuko purake iba iri inyuma gusa.

ACP Rutikanga yavuze ko byagaragaye ko abamotari bamwe bica amategeko babigambiriye kuko babaga bazi ko badahanwa.

Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara moto ko izi mpinduka zigamije gusigasira ubuzima bw’abakoresha umuhanda bose.

Gushyiraho purake z’imbere bizatuma amakosa yose akorwa ahanwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, bityo abamotari bakaba bashishikarizwa kurushaho kubahiriza amategeko kugira ngo birinda ibihano bituruka kuri Camera.

Bimaze kugaragara ko hari abamotari bica amategeko y’umuhanda nkana bitwaje ko camera zitabona purake zabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *