Mu Biryogo bari gushakisha umujura wafashwe na camera yiba ibikoresho by’umusigiti
Mu mujyi wa Kigali mu gace ka Biryogo hari gushakishwa umujura wafashwe amashusho na camera ari kwiba mixer mu musigiti wo mu Biryogo.
Ibi byabaye ahagana saa mbiri zo ku wa mbere tariki 25 Gicurasi 2026 mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu gace kazwi nka Biryogo.
Uyu mujura yafashwe amashusho na Camera zo mu musigiti wo mu Biryogo yiba mixer ibarizwa aho abagore basengera.
Aya mashusho agaragaza uwo mujura yinjira mu musigiti agenda yihishahisha gusa camera zimugaragaza ari kuyisohokana.
Ushinzwe gutora Azana muri uwo musigiti wo mu Biryogo, yasabye Abayisilamu n’abandi bantu bose bazabona uyu mujura kuzamufata agashyikirizwa inzego z’umutekano kugira ngo agarure iyo mixer yibye.

