Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yerekana ko mu myaka itatu gusa mu Rwanda abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina bavuye ku 18,100 bagera ku bihumbi 29.
Iki kigo cyagaragaje ko bimwe mu bibazo bibugarije harimo Virusi itera SIDA kuko ikomeje kubibasira cyane ugereranyije n’ibindi byiciro.
Iyi mibare ni iyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2024/2025.
Nubwo iyi mibare igenda izamuka bitewe n’uko abantu bagenda barushaho kwisanzura, ababana bahuje igitsina bakomeza guhura n’imbogamizi zirimo ihezwa na sosiyete ndetse n’ikibazo cy’ubwandu bwa Virus itera Sida bukomeje kwiyongera muri iri tsinda.
Mu Rwanda, kuryamana n’uwo muhuje igitsina ntibifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.
Ni iki gituma SIDA ibibasira cyane?
Abagabo bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, bafite ibyago byinshi byo kwanduzanya virusi itera SIDA kubera gukora imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno.
Mu Rwanda usanga ikigereranyo cyo kugira virusi itera SIDA mu bagabo bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo kiba kuri 5,8% ugereranyije na 3,0% mu baturage rusange.
Imibonano mpuzabitsina y’inyuma ni yo ishyira buri wese uyikora mu byago byo kwandura virusi itera SIDA yaba umugabo ku mugabo cyangwa umugore wakira umugabo kubera imiterere y’ahakorerwa imibonano mpuzabitsina.
Ibyago byo kwandura bigenda birutana, habanza uwakira imibonano mpuzabitsina y’inyuma, uwinjiza igitsina cye mu kibuno cy’undi, hagaheruka imibonano mpuzabitsina yo mu gitsina cy’umugore.
Imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno nta gakingirizo gakoreshejwe ishobora gutuma abayikoranye banduzanya virusi itera SIDA, indwara z’umwijima zo mu bwoko bwa B na C, mburugu, imitezi n’izindi.

Ibitekerezo