Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwatangaje ko amaduka, ibigo bikorerwamo ubucuruzi bunyuranye birimo restaurant, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa Cyenda za mu gitondo (3:00 a.m.) kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.
Mu minsi ya Weekend ni ukuvuga kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru no mu minsi y’ibiruhuko rusange bizajya bigeza saa Kumi za mugitondo.
Aya masaha yatangiye kubahirizwa kuva ku wa 12 Kamena kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026, mu bihe by’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Iyi ni nkuru nziza cyane ku bacuruzi, abakunzi b’imikino, ndetse n’abasanzwe bakunda kwidagadura mu masaha y’ijoro muri Kigali n’u Rwanda muri rusange.
Guhindura aya masaha bizafasha abantu gukurikirana neza imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cy’2026 (World Cup 2026) kiiri kubera muri Amerika, Canada, na Mexico bitewe n’uko ibi bihugu bidahuza amasaha n’u Rwanda (time zones), hari imikino myinshi iri mu masaha akuze cyane.
Abakunzi b’umupira w’amaguru bahawe amahirwe yo kureba imikino yose batabyigannye cyangwa ngo basubizwe mu rugo hakiri kare.

Ibitekerezo