Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwafunze by’agateganyo hoteli enye nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ko zitubahirizaga ibisabwa ngenderwaho mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi.
Hoteli zafatiwe iki cyemezo ni Century Park Hotel and Residences iherereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel yo mu Karere ka Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo ndetse na Nengo Eden Park Hotel yo mu Karere ka Rubavu.
Nk’uko RDB yabitangaje, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ryimbitse ryari rigamije kureba niba ibikorwa by’amahoteli bihuye n’amabwiriza n’ibipimo ngenderwaho byashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bufite ireme.
Mu byagaragaye ko bitujujwe harimo imicungire y’amahoteli, isuku, umutekano rusange, ubuziranenge bw’ibiribwa, ireme rya serivisi zihabwa abakiliya ndetse n’ibindi bipimo by’ingenzi bigamije gutanga ubunararibonye bwiza ku bashyitsi.
RDB yavuze ko gufunga izi hoteli atari ukubuza burundu ibikorwa byazo, ahubwo ari umwanya wo gukosora ibibazo byagaragajwe.
Muri icyo gihe, izo hoteli zose zirabujijwe gukomeza ibikorwa byose bijyanye no kwakira abashyitsi no gutanga serivisi z’ubukerarugendo kugeza igihe zizaba zujuje ibisabwa.
Urwo rwego rwongeyeho ko izi hoteli zizemererwa kongera gukora nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byerekana ko zakemuye ibibazo byagaragajwe, hanyuma zigakorerwa ubundi bugenzuzi n’inzego zibifitiye ububasha.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu mwaka wa 2024 igihugu cyari gifite hoteli 1.460 n’ibyumba 25.330, bivuye kuri hoteli 669 n’ibyumba 13.802 byari bihari mu 2018.

Ibitekerezo