Muhoozi yahaye Minisitiri iminsi ntarengwa yo kumusaba imbabazi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yahaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Justine Nameere, iminsi irindwi yo kumusaba imbabazi, amuburira ko kutabikora bishobora kugiraho ingaruka zikomeye.

Muhoozi yatanze itegeko ryo kumusaba imbabazi mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri, abinyujije kuri konti ye y’urubuga nkoranyambaga rwa X.

Yagize ati: “Nameere muhaye iminsi irindwi yo kunsaba imbabazi. Natabikora, nta kizamukiza. Itariki ntarengwa ni ku ya 23 Nzeri”.

Uyu muburo uheruka uje nyuma y’umunsi umwe Muhoozi ateye ubwoba Nameere ko azamukura muri Guverinoma naramuka agaragaye ko “yitwaye nabi.”

Icyo gihe yanditse ati: “Niba Nameere yaritwaye nabi, ni ikibazo cyoroshye cyane. Tuzamukura muri Guverinoma. Icyo ni ikintu cyoroshye cyane.”

Aya makimbirane yatangiye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho magufi yavugwagaho kugaragaza Nameere aburira Muhoozi kutabangamira abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka NRM.

Icyakora, andi mashusho maremare bivugwa ko agaragaza ko ayo magambo Nameere yayabwiraga Dawidi Kabanda, umwe mu bayobozi ba NRM, aho kuba ayabwira Gen Muhoozi.

Nameere yari yaranahakanye amakuru yavugaga ko ategura ibirori bifitanye isano na Anita Among. Yavuze ko amashusho yakoreshejwe mu kumushinja yari yarahinduwe, agahuzwa n’amajwi yafashwe mbere.

Kugeza mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Nameere yari ataratanga igisubizo ku mugaragaro ku gihe ntarengwa cy’iminsi irindwi yahawe na Muhoozi.

Ifoto ya Muhoozi yegeranyijwe n’iya Nameere. Howwe.ug

Ibitekerezo