Uwahoze ari umunyamakuru yatoranyijwe kuba umwami wa Tooro

Prince Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Uganda Broadcasting Corporation (UBC), yatoranyijwe kuba umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro, asimbura Omukama Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze mu kwezi gushize.

Iki cyemezo cyatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, ku Ngoro ya Karuziika, nyuma y’inama y’abagize umuryango w’ibwami w’Ababiito. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda yemeza ko Kijanangoma yatoranyijwe na komite igizwe n’abantu 21 yari yashyizweho kugira ngo ikurikirane ikibazo cy’uwagombaga gusimbura Umwami Oyo.

Kijanangoma ni umuhungu wa Prince Christopher Paul Kijanangoma akaba n’umwuzukuru wa Omukama Sir George David Rukidi Kamurasi III, wayoboye Tooro mbere y’uko asimburwa na Patrick David Matthew Kaboyo Olimi III.

Itoranywa rye rije nyuma y’iminsi hari amakuru yavugaga ko George Desmond Kamurasi, w’imyaka 36, ari we wari watoranyijwe na Komite ishinzwe izungura ry’ingoma. Amakuru yari yatangajwe ku wa 4 Nzeri yavugaga ko mu bantu 18 bari bitabiriye inama ya komite igizwe na 21, abagera kuri 15 bari bashyigikiye Kamurasi.

Kamurasi usanzwe uba mu Bwongereza, ni umunyezamu akaba na kapiteni w’ikipe ya SE Dons ikina mu byiciro byo hasi muri ruhago y’Ubwongereza. Nyuma y’itoranywa rye, hari amakuru yavugaga ko yari afite impungenge zo kwemera inshingano z’ubwami no kuva mu buzima yari asanzwe abayemo i Londres.

Amakuru mashya avuga ko Ababiito bongeye gusuzuma uburyo bwo kuzungura ingoma, Prince Edward Rukidi Kijanangoma aza gutoranywa. Inyandiko y’amateka ku izungura ry’ingoma igaragaza ko igisekuru cya Christopher Paul Kijanangoma cyari mu byari byarateganyijwe mu murongo wo kuzungura ingoma.

Kijanangoma yari asanzwe azwi cyane mu itangazamakuru, aho yakoze kuri UBC, Televiziyo y’Igihugu ya Uganda. Kuba avuye mu mwuga w’itangazamakuru akajya ku ngoma ya Tooro ni imwe mu mpinduka zikomeye mu buzima bwe.

Asimbuye Omukama Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, witabye Imana ku wa 27 Kanama 2026, afite imyaka 34, nyuma yo kurwara kanseri. Umubiri we wagejejwe muri Uganda ku wa 4 Nzeri, wakirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe na Perezida Yoweri Museveni hamwe n’abandi bayobozi. Biteganyijwe ko azatabarizwa ku wa 12 Nzeri 2026.

Oyo yari amaze imyaka irenga 30 ku ngoma, nyuma yo kuyima mu 1995 afite imyaka itatu gusa. Ubwami bwa Tooro ni bumwe mu bwami gakondo bwo muri Uganda; umwami wa bwo afite cyane cyane inshingano zijyanye n’umuco n’imibereho y’abaturage aho kugira ububasha bwa politiki.

Prince Edward Rukidi Kijanangoma ategerejweho kunyura mu mihango n’imigenzo ya cyami ijyanye no kwimika Umwami mushya wa Tooro.

Prince Edward Rukidi Kijanangoma wahoze ari umunyamakuru yimye ingoma y’ubwmi bwa Tooro. Ifoto: interineti

Ibitekerezo