Norvège: Umukozi wa Hotell yatawe muri yombi azira gushaka kwivugana abapolisi.

Umukozi wo muri hoteli imwe iri hagati mu mujyi wa Oslo muri Norvège ari gukorwaho iperereza na Polisi, nyuma y’uko ifunguro ririmo inkoko ryateguriwe abapolisi riteje ibibazo kubera amakuru avuga ko iyo nkoko yaba yari  yararengeje igihe cyagenwe cyo kuyikoresha.

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 30 yashyizwe mu bakekwaho icyaha, ariko we n’umwunganizi we mu mategeko bavuga ko ibyabaye ari ukutumvikana kandi ko nta mugambi wo kugira uwo agirira nabi yari afite.

Byaturutse ku mafunguro yagaburiwe

abapolisi Iki kibazo cyabaye mu gihe Oslo yari yakiriye umubare munini w’abapolisi bari bitabiriye ibikorwa by’umutekano bijyanye n’imihango yo gusezera ku Mwami Harald.  Abapolisi bagera ku 3,000 bari bitabiriye ibyo bikorwa, bamwe muri bo bakaba bari bacumbikiwe ndetse bagafatira amafunguro muma hoteli atandukanye yo mu murwa mukuru. Polisi ya Oslo ivuga ko umugore uri gukorwaho iperereza yari umwe mu bakozi ba hoteli bateguraga amafunguro, ndetse ko mu byo bateguye harimo inkoko bivugwa ko yari yararengeje itariki yagenwe yo kuyikoresha.

Aba polisi barinze umutekano mu muhango wo gushyingura umwami Harad. ifoto: Internet

Iperereza ririmo kureba niba icyo gikorwa cyari amakosa asanzwe cyangwa niba hari ikindi cyari kibyihishe inyuma.

Nta mupolisi uratangazwa ko yarwaye

Kimwe mu bintu by’ingenzi biri muri iyi nkuru ni uko kugeza ubu nta muntu uratangazwa ko yarwaye cyangwa ngo agirweho ingaruka n’iryo funguro. Umwunganizi w’uyu mugore, Julie Conradi-Larsen, yavuze ko umukiliya we ahakana icyaha kandi ko atigeze agira umugambi wo kugira uwo yangiza.

Avuga ko ibiryo byateguwe byari bimeze neza, kandi ko ibyabaye bigomba gusobanurwa mu iperereza aho guhita hafatwa umwanzuro w’uko habaye igikorwa kigambiriwe.

Polisi yagiye kumufata iwe Nyuma y’umunsi umwe iryo funguro ritanzwe

Polisi yagiye gufata uyu mugore aho yari atuye. Umwunganizi we avuga ko yamaze hafi umunsi n’igice afungiye muri kasho ya Polisi i Oslo mbere y’uko arekurwa. Nubwo yamaze kurekurwa, iperereza riracyakomeje.

Polisi ya Oslo yavuze ko iri mu ntangiriro z’iperereza kandi ko hamaze gukorwa ibazwa ry’abantu ndetse n’isuzuma ry’ibimenyetso bya gihanga rigamije kumenya neza uko ibintu byagenze.

Uyu mugore akurikiranywe hashingiwe ku ngingo z’amategeko ya Norvège zijyanye no kugerageza kugirira nabi umukozi wa Leta uri mu kazi, ariko kuba umuntu yashyizwe mu bakekwaho icyaha ntibivuze ko aba amaze guhamwa nacyo.

Kuki itariki iri ku nkoko ifatwa nk’ikintu gikomeye?

Mu Norvège, amatariki yandikwa ku biribwa ntabwo yose asobanura ikintu kimwe. Hari ibiribwa biba byanditseho itariki igaragaza igihe biba bikiri ku rwego rwiza rw’ubuziranenge, hakaba n’ibindi byanditseho itariki ntarengwa bigomba kuba byakoreshejwe, kuko kuyirenza bishobora guteza ikibazo ku buzima, ni yo mpamvu ari ingenzi kumenya gutandukanya aya matariki yombi igihe umuntu agura cyangwa abika ibiribwa.

Urwego rushinzwe umutekano w’ibiribwa muri Norvège, rusobanura  ko ibiribwa byanditseho itariki ntarengwa  bishobora guteza ikibazo ku buzima iyo birengeje itariki yabyo. Ivuga ko nyuma y’iyo tariki bishobora kuba birimo udukoko dutera indwara nubwo rimwe na rimwe tutagaragara, tudahumura cyangwa ngo umuntu atubone mu buryohe bw’ibiryo.

Ni yo mpamvu ibiribwa biri muri iki cyiciro bitagirwa inama yo kuribwa nyuma y’itariki yabyo. Ibi bitandukanye n’ibiribwa byanditseho itariki igaragaza igihe biba bikiri ku rwego rwiza rw’ubuziranenge aho itariki iba ahanini ijyanye n’ubwiza bw’ibiribwa kandi bimwe bishobora gukomeza kuba byiza nyuma yayo iyo bibitswe neza.

Iperereza ni ryo rizagaragaza ukuri Kugeza ubu Polisi ntiratangaza ibimenyetso byose ishingiraho mu gukeka ko gutanga iryo funguro byaba byarakozwe ku bushake.

Ku rundi ruhande, umugore n’umwunganizi we bakomeje guhakana ko hari umugambi wo kugira uwo bagirira nabi.

Bityo ikibazo gikomeye iperereza rigomba gusubiza ni ukumenya niba koko ibiryo byari biteje ikibazo, uko byateguwe, n’impamvu Polisi yabifashe nk’ikibazo gishobora kuba kirenze amakosa asanzwe yo mu gikoni.

Kugeza ku wa 12 Nzeri 2026, nta mupolisi wari watangajwe ko yarwaye kubera iryo funguro.

Ibitekerezo