Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ubutumwa budasanzwe bw’uko Jay-Z yareka Beyoncé akegurirwa Muhoozi.
Mu mu butumwa yashyize kuri X, yagize ati: “Mpaye Jay-Z icyumweru kimwe ngo ampe umugore wanjye. Nibitagenda bityo, nzatanga ikirego mu Muryango w’Abibumbye (Loni/UN).”
Ubu butumwa bwakwirakwiye cyane ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026, aho benshi babufashe nk’urwenya cyangwa uburyo bwa Muhoozi bwo gushaka gusetsa no gukurura ibitekerezo by’abamukurikira. Nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko yaba yavugaga ibintu bifite ishingiro cyangwa ko yaba afitanye ikibazo nyacyo na Jay-Z cyangwa umugore we, Beyoncé.
Muhoozi Kainerugaba asanzwe azwiho gutangaza amagambo akurura impaka ku mbuga nkoranyambaga. Mu bihe bitandukanye yagiye atangaza ubutumwa buvuga ku bayobozi b’ibihugu, ibyamamare ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibibazo bya politiki n’igisirikare, rimwe na rimwe bugafatwa nk’urwenya, ubundi bugatera impaka zikomeye.
Ku rundi ruhande, Jay-Z na Beyoncé ni bamwe mu byamamare bikomeye cyane mu muziki ku isi. Bombi bashakanye kuva mu 2008, bakaba bafite abana batatu. Usibye kuba ari abahanzi bafite ibihembo byinshi, banashoye imari mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubugiraneza, kandi bakunze kurangwa no kurinda ubuzima bwa bo bwite.
Nubwo Muhoozi yavuze ko azageza ikibazo muri Loni, abasesenguzi benshi babifashe nk’ubutumwa bwo gusetsa, kuko nta rwego rwa Loni rufite inshingano zo gukemura ibibazo nk’ibyo yavuze. Kugeza ubu kandi, Jay-Z cyangwa Beyoncé nta gisubizo baratanga kuri ayo magambo.
Si ubwa mbere Muhoozi avugisha benshi amagambo adasanzwe. Mu minsi yashize yafashe ibyemezo byavugishije abantu, birimo guhagarika ibikorwa by’itangazamakuru mu ngabo za Uganda ndetse anatangaza ibitekerezo bitandukanye ku bibazo bya politiki n’umutekano mu karere. Ibyo bituma buri butumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga bukomeza gukurikiranwa n’abatari bake, nubwo akenshi buba bufatwa nk’ubutumwa bwo gusetsa cyangwa gutera impaka aho kuba amatangazo ya leta.

Ibitekerezo