Uganda yageze ku ntambwe ikomeye mu kurwanya Ebola

Uganda yateye indi ntambwe ikomeye mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya Ebola, nyuma y’uko umurwayi wa nyuma wari ukirwaye asezerewe mu Bitaro Bikuru bya Mulago biherereye i Kampala, aho yari amaze igihe yitabwaho mu ishami ryihariye ryita ku barwayi bafite indwara zanduza.

Uyu murwayi yahawe icyemezo cy’uko yakize burundu na Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr. Chris Baryomunsi, wavuze ko iki ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko igihugu kiri hafi kurangiza burundu iki cyorezo cyongeye kugaragara muri uyu mwaka.

Mu muhango wo gusezerera uwo murwayi, Dr. Baryomunsi yavuze ko ibisubizo by’ibipimo byafashwe byagaragaje ko nta virusi ya Ebola ikiri mu mubiri we, bityo akaba adashobora kwanduza abandi.

Yagize ati: “Guhera ku wa 7 Nyakanga 2026, uyu warokotse Ebola yemerewe gusubira mu buzima busanzwe kuko nta ngaruka zo kwanduza abandi agifite. Ashobora gusubira mu rugo, agakomeza akazi ke ndetse n’ibindi bikorwa bya buri munsi nk’uko bisanzwe”.

Yongeyeho ko nubwo iki ari intambwe ishimishije, abaturage bakwiye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda indwara z’ibyorezo kugira ngo hatazagira ubwandu bushya bwongera kugaragara.

Uganda itegereje kumara iminsi 42 idafite umurwayi mushya

Nk’uko amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) abiteganya, igihugu gishobora gutangazwa ko cyaciye burundu Ebola ari uko hashize iminsi 42 nta murwayi mushya ugaragaye.

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta ya Uganda gishinzwe itangazamakuru, Alan Kasujja, yavuze ko igihugu kiri mu cyiciro cya nyuma cyo kugenzura niba nta bwandu bushya bugaragara.

Yanditse ku rubuga rwa X ko nibura iyo minsi 42 nirangira nta murwayi mushya ubonetse, Uganda izahabwa icyemezo cyemeza ko nta Ebola ikiharangwa.

Iyi minsi ibarwa uhereye igihe umurwayi wa nyuma aviriye mu bitaro cyangwa apfiriye, kandi ikubye kabiri igihe ntarengwa umuntu ashobora kumara agaragaza ibimenyetso bya Ebola.

Iki cyorezo cyongeye kwibasira Uganda muri Gicurasi 2026, gituma inzego z’ubuzima zihita zifata ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira rya cyo.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 20 ari bo bose banduye Ebola muri iki cyorezo. Muri bo, abantu babiri bahitanywe n’iyo ndwara, mu gihe abandi 18 bakize.

Abayobozi bavuga ko nibura abantu 15 muri abo banduye bari bafite amateka yo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), igihugu cyakunze kwibasirwa n’ibyorezo bya Ebola mu myaka ishize.

Kubera iyo mpamvu, Uganda yahise ishyiraho ingamba zikomeye ku mipaka ihuza ibi bihugu byombi. Abagenzi baturukaga muri DRC batangiye gukorerwa igenzura rikomeye ry’ubuzima, bamwe bagashyirwa mu kato igihe byabaga bikenewe, mu gihe abaturage bo mu turere twegereye umupaka bakanguriwe gutanga amakuru yihuse igihe babonye umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Ebola.

Ubukangurambaga bwafashije kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo

Guverinoma ya Uganda, ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Ikigo cya Afurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (Africa CDC) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, yashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda Ebola.

Mu gihugu hose hashyizweho amaradiyo n’ibiganiro byo kwigisha abaturage, hongerwa ibikoresho byo gukaraba intoki mu mavuriro no mu bice byakira abantu benshi, ndetse hanongerwa ubushobozi bw’abakozi b’ubuzima mu gutahura abanduye hakiri kare no gukurikirana abo bahuye na bo.

Inzego z’ubuzima zivuga ko gukurikirana abantu bose bahuye n’abarwayi, kubashyira mu kato igihe bibaye ngombwa no kubapima hakiri kare byagize uruhare rukomeye mu guhagarika uruhererekane rw’ubwandu.

Nubwo Uganda iri hafi gutangazwa nk’igihugu cyatsinze iki cyorezo, inzego z’ubuzima zikomeza kugaragaza impungenge zishingiye ku kuba Ebola ikigaragara mu bice bimwe bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kubera urujya n’uruza rwinshi rw’abaturage hagati ya Uganda na DRC, abayobozi bavuga ko gukomeza kugenzura ku mipaka no gukomeza ubukangurambaga ari byo bizafasha gukumira ko iki cyorezo cyakongera kwinjira mu gihugu.

Abashinzwe ubuzima basaba abaturage gukomeza kwihutira kujya kwa muganga igihe bagize ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuruka, impiswi, umunaniro ukabije cyangwa kuva amaraso bidasanzwe, kuko gutahura indwara hakiri kare ari byo byongera amahirwe yo gukira no gukumira ikwirakwira rya yo.

Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima barimo gutegura gutanga inkingo zirwanya ubwoko bwa Ebola bwa Sudan mu igeragezwa ryakorewe ku Bitaro byoherezwaho abarwayi bya Mulago i Kampala, muri Uganda, ku wa 3 Gashyantare. Hajarah Nalwadda/AP

Ibitekerezo