Abana bagera 20 hamwe n’undi muntu mukuru umwe ni bo bamaze kwemezwa ko bitabye Imana nyuma y’impanuka ikomeye ya bisi yabereye mu karere ka Kapchorwa, mu burasirazuba bwa Uganda, nk’uko igipolisi cy’icyo gihugu kibitangaza.
Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane w’ejo hashize, ubwo bisi yo mu bwoko bw’Isuzu yari itwaye abanyeshuri bo ku Ishuri rya King David Junior School, riherereye mu Karere ka Makindye mu Mujyi wa Kampala, yari iri kubacyura nyuma y’urugendo shuri (study tour).
Uretse abahitanywe n’iyo mpanuka, abantu benshi barimo abanyeshuri n’abarimu bakomeretse, bamwe muri bo bikaba bivugwa ko bafite ibikomere bikomeye. Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye byo muri ako gace kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse, mu gihe inzego z’umutekano n’abatabazi zahise zitabara aho iyo mpanuka yabereye.
Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko umushoferi wari utwaye iyo modoka ataramenyekana neza, ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane umwirondoro we n’icyo yaba yarakoze mbere y’uko impanuka iba.
Amakuru y’ibanze atangwa n’abashinzwe iperereza agaragaza ko bisi ishobora kuba yabanje kugira ikibazo cya tekiniki cyangwa icy’ubukanishi, bituma umushoferi aburira ubushobozi bwo kuyigenzura. Nyuma ya ho, iyo modoka yavuye mu muhanda, igonga urutare runini rwari iruhande rw’umuhanda, mbere yo kugwa ikibirindura bikomeye.
Abaturage batuye hafi y’aho impanuka yabereye bavuga ko uwo muhanda umaze igihe habera impanuka nyinshi zikomeye. Bavuga ko ucuritse kandi urimo n’amakorosi menshi, ku buryo usaba ubuhanga n’ubwitonzi bukomeye ku bashoferi, cyane cyane abatwaye imodoka nini cyangwa zitwaye abantu benshi.
Abasesenguzi mu by’umutekano wo mu muhanda bavuga ko impanuka nk’izi zishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kutita ku isuzumwa rya buri gihe ry’ibinyabiziga, umuvuduko ukabije, umunaniro w’abashoferi cyangwa imiterere y’imihanda.
Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko gikomeje gukusanya ibimenyetso no kubaza abatangabuhamya kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka mu buryo budasubirwaho. Inzego zibishinzwe zanatangaje ko raporo irambuye izashyirwa ahagaragara nyuma y’iperereza.
Iyi mpanuka yongeye kwibutsa impungenge ku mutekano wo gutwara abanyeshuri mu ngendo z’amasomo, aho ababyeyi n’abarezi basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zirimo kugenzura uko ibinyabiziga bimeze mbere yo guhaguruka, gusuzuma ubushobozi bw’abashoferi no kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Mu myaka ishize, Uganda yakunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda zihitana abantu benshi. Inzego z’umutekano zikomeje gusaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika, kubahiriza umuvuduko wagenwe no gusuzumisha imodoka za bo buri gihe kugira ngo hakumirwe impanuka zishobora kwirindwa.

Ibitekerezo