Umunyamakuru w’imikino Muramira Régis wari umaze igihe akorera radiyo ya Fine FM, yamaze gufata umwanzuro wo gusubira kuri City Radio (88.3 FM), ari nayo radiyo yubatseho izina rikomeye mu myandikire n’isesengura ry’imikino mu Rwanda.
Izi mpinduka zije mu gihe abakunzi b’imikino bitegura gutangira imikino y’Igikombe cy’Isi 2026 ndetse amaradiyo menshi yo mu Rwanda yateguye udushya two gufasha abakunzi ba Siporo kuryoherwa niyo mikino.
Muramira Régis yari amenyerewe mu biganiro bya Fine FM nka “Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino”.
Kugaruka kwe kuri City Radio aho yakoze imyaka igera kuri 10 byitezweho kongera imbaraga n’uburyohe mu biganiro bya siporo kuri iyi kanyamakuru.
Muramira François Régis ni umwe mu banyamakuru b’imikino na siporo b’inararibonye kandi bazwi cyane mu Rwanda, bitewe n’uburyo basesengura amateka n’amakuru ya ruhago batarya iminwa.
Yatangiye umwuga mu 2005, yinjiye mu itangazamakuru rya siporo akiri umunyeshuri muri kaminuza yahoze ari KIST (Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge).
Yakoreye amaradiyo na televiziyo bitandukanye birimo Radio 1, Fine FM (mu kiganiro “Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino”), Isibo TV (“Bench ya Siporo”), BTN TV, Authentic FM, na Radio Umucyo.

Ibitekerezo