Musanze:Umushoferi yataye umuhanda agonga urupangu rw’Akarere
Mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze umushoferi wari utwaye imodoka nto yo mu bwoko bwa voiture yataye umuhanda agonga urukuta rw’Akarere ka Musanze.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026 ntawayitakarijemo ubuzima.
Amashusho yafatiwe aho iyi mpanuka yebereye agaragaza ko urupangu rw’akarere rwangiritse ndetse yimbazwa imodoka nini ya black down kugira ngo iyi modoka ive muri iyi mbuga y’akarere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemeje iby’aya makuru avuga ko iyi mpanuka yari yoroheje ndetse nta muntu wayipfiriyemo.
Yagize ati “ Nibyo ni akamodoka gato umushoferi yataye umuhanda agonga urupangu byoroheje, gusa ntabwo yari yanyweye ibisindisha, n’impanuka yabayeho.”
Yongeyeho ko nta muntu iyi mpanuka yahitanye uretse umushoferi wakomeretse byoroheje iyo modoka yahise ukurwa aho hantu bidatinze.

